Ese koko kubenguka uwo ukunda mu gihe gito bishobora kugutera kwicuza ?

Hari abavuga ko gukunda umuntu ukimubona ari ukwihuta ugize ibyo wirengagiza biba bishobora no kuzaguteza ibibazo, mu gihe abandi bemeza ko ari ibyo bishobora kugaragaza urukundo nyakuri.

Ese koko gukunda umuntu mu gihe gito byaba ari ikibazo?

Umuhanga mu by’imitekerereze n’imibanire y’abakundana, Aaron Ben-Zeév, agaragaza ko ikibazo nyamukuru atari umuvuduko urukundo rutangiramo, ahubwo ari ukumenya niba uwo muntu wamaze kumumenya bihagije cyangwa warakurikiye amarangamutima gusa.

Gukururwa n’umuntu no kumwubaha ni byo bituma urukundo ruramba

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, urukundo rukomeye rushingira ku bintu bibiri by’ingenzi.

Icya mbere ni ugukururwa n’umuntu, haba ku isura, imyitwarire cyangwa ubundi bwiza bumuranga. Ibi bishobora kubaho mu kanya gato umuntu akimubona.

Icya kabiri ni ugushima uwo muntu bitewe n’imico ye, indangagaciro, ubunyangamugayo, ubushobozi n’uburyo afata abandi. Ibi byo bisaba igihe kugira ngo biboneke.

Ni yo mpamvu umuntu ashobora gukunda undi vuba bitewe n’uko amubonye, ariko kugira ngo urwo rukundo rurambe bisaba ko agenda arushaho kumenya uwo bakundana.

Kuki gukunda umuntu vuba atari ikibazo buri gihe?

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko hari imibanire yatangiye nk’urukundo rwo ku ikubitiro, ariko ikaza kumara imyaka myinshi kandi ikarangwa n’ibyishimo.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku Bongerereza 2,000, abarenga kimwe cya kabiri bavuze ko umubano watangiye bakundana bakibonana bwa mbere ugikomeye kugeza n’ubu, mu gihe hari n’abamaze imyaka irenga 40 babana.Ibi bigaragaza ko urukundo rutangiye vuba rudahita ruvuga ko ruzarangira nabi.

Ni ryari biba ikibazo?

Abashakashatsi bavuga ko ikibazo gitangira iyo umuntu yemera amarangamutima gusa akirengagiza kumenya uwo bakundana.

Iyo umuntu yihutiye kwiyemeza umubano adafashe umwanya wo kureba imyitwarire, indangagaciro cyangwa uburyo uwo muntu afata abandi, aba yiyongerera ibyago byo kuzatungurwa nyuma.Mu yandi magambo, ikibazo si uko wakunze vuba, ahubwo ni uko ushobora kuba warirengagije ibintu by’ingenzi byagufasha gufata icyemezo kizima.

Hari abantu bakunda vuba kandi kenshi

Abahanga bavuga ko hari abantu bafite kamere yo gukunda vuba no gukunda abantu benshi mu bihe bitandukanye. Iyi miterere yitwa Emophilia.

Ibi ntibisobanura ko urukundo rwabo rutaba ari urw’ukuri cyangwa ko badashobora kubaka umubano urambye. Ahubwo bisobanura ko bagira amarangamutima akomeye ku bantu bashya mu buryo bworoshye kurusha abandi.

Gusa, kuba bakunda gukunda abantu vuba bishobora gutuma bagwa mu bishuko cyangwa bakagorwa no gukomeza umubano umwe igihe kinini.

Iby’ingenzi urukundo rukeneye

Abashakashatsi bavuga ko kugira ngo umubano urambe, ugomba gushingira ku bintu by’ibanze birimo:

  • Kubahana
  • Kwizerana
  • Kuba inyangamugayo
  • Kumva mutekanye muri kumwe
  • Kugirirana neza
  • Gufashanya gukura no gutera imbere

Ibintu nk’ibyishimo byo kubana, gukururana cyangwa guhuza ibyo mukunda ni ingenzi, ariko ntibihagije ngo byonyine bitume urukundo ruramba.

Gukunda umuntu mu gihe gito si ikimenyetso cy’ikibazo ku buryo bwikora. Ahubwo ikibazo kivuka iyo umuntu yihutiye gukurikira amarangamutima akirengagiza kumenya neza uwo bakundana.

Urukundo rushobora gutangira mu kanya gato, ariko kugira ngo rukure kandi rurambe, rusaba igihe, kwizerana, kubahana no gukomeza kumenyana. Ni yo mpamvu umuvuduko urukundo rutangiramo utari wo ugena ejo hazaza harwo, ahubwo ibyo abakundana bakora nyuma yo gukundana ni byo bituma rukomera cyangwa rugasenyuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *