Ese umutima ushobora gukunda abantu barenze umwe? Dore icyo ubushakashatsi bugaragaza

Hari imyemerere imaze igihe ivuga ko urukundo rumeze nk’umugati cyangwa keke ugabanywa: iyo umuntu umwe abonye igice kinini, undi asigaranwa gito. Iyi myumvire ni yo ituma abantu benshi bagira ishyari, bagatinya ko umukunzi wabo naramuka agaragarije undi rukundo, urwo babahaga ruzahita rugabanuka.

Ariko ubushakashatsi n’isesengura ryatanzwe na Aaron Ben-Ze’ev, impuguke mu mitekerereze ya muntu, bugaragaza ko ibintu bishobora kuba bitandukanye n’uko benshi babitekereza. Avuga ko umutima w’umuntu ushobora gukomeza kwaguka ugakunda, nubwo ubushobozi bwo kubungabunga imibanire bwo bukomeza kugira imipaka.

Urukundo si rwo rufite ikibazo, ikibazo ni igihe

Ben-Ze’ev asobanura ko hakwiye gutandukanywa ibintu bibiri abantu bakunze kwitiranya.

Icya mbere ni ubushobozi bwo gukunda, ari bwo bushobozi bw’umuntu bwo kugira amarangamutima y’urukundo. Icya kabiri ni ibikenerwa kugira ngo umubano urambe, birimo igihe, kwitaho, kuboneka, imbaraga zo gushyigikira mugenzi wawe no kwiyemeza.

Mu yandi magambo, nubwo umuntu ashobora gukomeza gukunda abantu barenze umwe, ntashobora kongera amasaha agize umunsi cyangwa imbaraga zo kwita ku bantu bose mu buryo bungana.

Kuki abantu benshi batekereza ko urukundo rugabanuka?

Iyi myumvire ishingiye ku kuba abantu babona umubano nk’ikintu kigomba kuba cyiharirwa n’umuntu umwe gusa. Iyo hagaragaye undi muntu, benshi bumva urukundo rwari rusanzwe rugomba guhita rugabanuka.

Nyamara, ubushakashatsi bugaragaza ko amarangamutima y’urukundo atagomba byanze bikunze kugabanuka kubera ko hagaragaye undi muntu. Ahanini ikibazo kiba mu buryo umuntu ashobora gucunga igihe cye n’inshingano zo mu mibanire.

Ingero zigaragaza ko umutima ushobora kwaguka

Ababyeyi ni urugero rworoshye. Umubyeyi ashobora gukunda abana benshi atagabanyije urukundo aha buri mwana.

Nanone, hari abapfakazi n’abapfakara bongera kubona abakunzi nyuma yo gupfusha abo bashakanye. Benshi bavuga ko bagikunda uwo bapfushije, ariko bakaba banakunze uwo babonye nyuma. Ibi byerekana ko urukundo rushobora kubaho icyarimwe ku bantu batandukanye.

Ubumenyi bwa siyansi bubivugaho iki?

Abashakashatsi bavuga ko amarangamutima meza, harimo n’urukundo, afasha umuntu gukura mu mitekerereze, akagira icyizere, ubuzima bwiza bwo mu mutwe ndetse n’imibanire myiza n’abamukikije.

Hari kandi igitekerezo kivuga ko abantu baguka binyuze mu mibanire yabo, kuko buri mubano ushobora kubazanira ubumenyi bushya, ubunararibonye n’uburyo bushya bwo kureba ubuzima.

Imibonano mpuzabitsina na yo ishobora kongera urukundo

Ubushakashatsi bwerekana ko imibonano mpuzabitsina inyuze impande zombi ishobora gusigira abakundana ibyishimo n’amarangamutima meza amara nibura iminsi ibiri. Iyo myumvire ishobora kongera icyizere, urukundo no kwegerana hagati y’abakundana.

Ibi bisobanura ko ibihe byiza mwembi musangiye bishobora kubaka umubano aho kuwusenya.

Isomo rikomeye

Nubwo umutima ushobora gukunda abantu benshi, umubano nyawo usaba ibintu bidashobora kwiyongera uko umuntu abyifuza. Igihe, kwitaho, kuboneka no kwiyemeza ni byo bikomeza kuba umutungo ufite imipaka.

Ni yo mpamvu kugira urukundo rwunshi mu mutima bidahagije; bisaba no kumenya uko urwubaka kandi ukarwitaho.

Ubushakashatsi bwerekana ko urukundo atari umukino ugomba kugira utsinda n’utsindwa. Ahubwo, umutima ushobora gukomeza kwaguka no kwakira urukundo rwinshi. Icyakora, kugira ngo umubano urambe kandi ugire ireme, bisaba gukoresha neza igihe, kwitanga no kubahiriza inshingano buri mubano usaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *