Abahinzi ba tangawizi i Rusizi bahangayikishijwe no kubura isoko

Abahinzi ba tangawizi bo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahuye n’ibihombo bikomeye nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro wabo, ku buryo bamwe bahisemo kuwusiga mu mirima kubera ko abaguzi batakiboneka.

Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo cyafashe intera mu 2026, kandi ko cyabatunguye kuko mu myaka yashize bari basanzwe babona abaguzi ndetse tangawizi ikabagirira akamaro mu kwinjiza amafaranga.

Ikiro cyayo cyageze ku mafaranga 600 y’u Rwanda, kivuye ku mafaranga agera kuri 2,500 Frw cyagurishwagaho mu bihe byari byaranzwe n’isoko ryiza.

Tangawizi yari yaragize isoko rikomeye

Tangawizi ni igihingwa gikoreshwa nk’ikirungo ndetse kikaba gifite n’uruhare mu buvuzi gakondo. Mu ngo nyinshi, ikoreshwa mu cyayi no mu guteka, mu gihe hari n’inganda z’ibiribwa n’ibinyobwa zishobora kuyikenera nk’ibanze mu bikorwa byazo.

Mu Rwanda, abahinzi benshi batangiye kuyihinga cyane mu gihe cya COVID-19, ubwo abantu benshi bashakaga ibihingwa n’ibiribwa byafatwaga nk’ibishobora gufasha mu kubungabunga ubuzima.

Abo mu Karere ka Rusizi bavuga ko nyuma y’icyo gihe bari barakomeje kubona isoko, kugeza ubwo muri uyu mwaka ikibazo cyo kubura abaguzi cyatangiraga kugaragara.

Umuhinzi yavuze ko yasize toni zirenga ebyiri mu murima

Anicet Ntibizerwa wo mu Murenge wa Nyakabuye ni umwe mu bahinzi bahuye n’iki kibazo. Avuga ko amaze imyaka igera kuri 20 ahinga tangawizi, ariko ko 2026 ari bwo bwa mbere abonye umusaruro we ubura isoko ku buryo bukomeye.

Uyu mwaka yari afite toni zirenga ebyiri za tangawizi, ariko avuga ko atabashije kuzisarura zose kubera ko agaciro kazo kari kamaze kugabanuka cyane.

Ati: “Kuri iyi nshuro nari mfite toni zirenga ebyiri, ariko sinazikuye nazirekeye mu murima kuko zataye agaciro.”

Ntibizerwa avuga ko iki kibazo cyamuteje igihombo cya miliyoni 1.5 Frw, asaba ko habaho ubuvugizi kugira ngo abahinzi bongere bahabwe uburyo bwo kubona amasoko y’umusaruro wabo.

Gatarayiha Jerome na we yari afite hafi ya toni imwe ya tangawizi. Avuga ko mu gihe cya COVID-19 ikilo cyari kigura amafaranga 2,500 Frw, ibintu byatumaga abahinzi babona inyungu kandi bagakomeza kwagura ubuhinzi bw’iki gihingwa.

Kuri ubu ariko, avuga ko abaguzi bo mu Murenge wa Bugarama bari batangiye gutanga amafaranga 600 Frw ku kilo, bavuga ko tangawizi bazijyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bahinzi banze kugurisha umusaruro wabo kuri icyo giciro kuko basanga amafaranga bari guhabwa adahura n’ibyo bashoye mu buhinzi.

Gatarayiha avuga ko iyo tangawizi ye iza kubona isoko ku giciro cyiza, yari kubona hagati y’ibihumbi 800 Frw na miliyoni imwe.Ati: “Byanteye igihombo kinini kuko iyo nagurishaga sinaburagamo ibihumbi 800 Frw cyangwa miliyoni 1 Frw.”

Akarere ka Rusizi kagiye gushakira abahinzi amasoko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemera ko ikibazo cy’isoko ryatangawizi gikwiye kwitabwaho, buvuga ko bugiye gusura abahinzi kugira ngo hamenyekane umusaruro bafite n’uburyo bwo kuwugeza ku baguzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko tangawizi idakwiye gufatwa nk’igihingwa gikoreshwa mu ngo gusa, kuko hari n’inganda zishobora kuyikenera mu gukora ibinyobwa.

Ati: “Tangawizi uretse kuba ikoreshwa mu rugo nk’ikirungo, hari n’inganda zikora ibinyobwa ziyikenera.”

Yavuze ko umukoro w’Akarere ari ugusura abahinzi, kumenya ingano ya tangawizi bahinga n’aho ihingwa, hanyuma hagashakwa uburyo bwo kubahuza n’abaguzi.

Ubuyobozi busanga ko hari amasoko ashobora kubafasha kongera kubona inyungu no kugaruza amafaranga bashoye mu buhinzi bw’iki gihingwa.

Tangawizi imenyerewe cyane mu bice bimwe by’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Mu Karere ka Rusizi, amakuru yatanzwe n’Akarere agaragaza ko ihingwa kuri hegitari ebyiri mu Murenge wa Nyakabuye, aho isarurwa rimwe mu mwaka.

Nubwo ubuso buhingwaho tangawizi muri Rusizi bukiri buto, abahinzi bavuga ko iki gihingwa gifite ubushobozi bwo kubinjiriza amafaranga mu gihe cyose habonetse isoko rihamye.

Ikibazo cyugarije aba bahinzi muri 2026 cyongeye kugaragaza ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bidahagije iyo hatabayeho gahunda ihamye yo kuwushakira isoko.

Ku bahinzi ba tangawizi bo muri Rusizi, igisubizo cy’ingenzi basaba ni ukubafasha kubona abaguzi bahoraho, kugira ngo umusaruro wabo utazongera gutakaza agaciro cyangwa ugasigara mu mirima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *