Me Nyembo Emeline, umunyamategeko wunganira abantu mu manza mbonezamubano, yavuze ko imwe mu mpamvu zituma ingo zimwe zisenyuka ari uko abantu bamara igihe kinini bategura ubukwe, ariko ntibategure ubuzima bw’urugo bagiye kubamo.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ibi yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Itabazamurku, cyari cyibanze ku bwiyongere bw’ingo zisenyuka mu Rwanda.
Me Nyembo yavuze ko mu kazi ke ahura n’abantu bifuza gutandukana, ariko hari abo agira inama yo kudahita bajya muri gatanya kuko ibibazo bafite bishobora gukemuka.
Ati: “Hari abaza tukabagira inama bagasubirayo, bamwe bigakunda nubwo ari bakeya. Hari n’abandi ubwira ko wumva urwego bariho atari urwo kwaka gatanya ariko bakanga bakajya kwishakira undi munyamategeko.”
Yavuze ko mu bantu benshi bagana abunganizi mu mategeko bashaka gatanya, usanga hari umubare munini utarateguye neza ubuzima bw’urugo mbere yo kurushinga.
Me Nyembo asanga ikibazo kiri no ku kuba abagiye gushyingiranwa bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura ubukwe, nyamara ubukwe ubwabwo bukaba ari umunsi umwe, mu gihe urugo ari rwo baba bagiye kubamo imyaka myinshi.
Yavuze ko mbere yo kurushinga abantu bakwiye kuganira ku buzima bagiye kubamo, bakamenya imyumvire ya buri umwe ku bijyanye n’amafaranga, imirimo yo mu rugo, imibanire n’imiryango ndetse n’uburyo bwo gukemura amakimbirane.
Yanenze kandi uburyo bamwe bahitamo parrain na marraine bashingiye cyane ku bwiza bw’amafoto y’ubukwe, aho kureba ubushobozi bwabo bwo kuba hafi y’urugo rushya.
Ati: “Sinshaka kuvuga ko hari ukwiye kuba ‘marraine’ cyangwa utabikwiye ariko bamwe usanga birebeye uw’ifoto gusa. Batoranya umuntu badafiteho andi makuru y’uko asanzwe ameze.”
Yavuze ko parrain na marraine bakwiye kuba abantu bafite ubunararibonye mu rugo, kuko baba bagomba kuba hafi y’abageni no kubagira inama igihe bahuye n’ibibazo.
Me Nyembo yavuze ko kuba umuntu atarashatse bidahita bivuga ko adashobora kugira uruhare muri iki gikorwa, ariko asanga abageni bakwiye kureba cyane ku muntu bahisemo n’ubunararibonye afite mu bijyanye n’urugo.
Yibukije ko mu bihe byashize, umuryango wagiraga uruhare runini mu gufasha urugo rushya. Iyo abashakanye bagiranaga ikibazo, hari imiryango cyangwa abandi bashakanye babaga hafi yabo bakabaganiriza kandi bakabagira inama.
Kuri Me Nyembo, ubu buryo bwo kugira abantu b’inararibonye hafi y’urugo bushobora gufasha abashakanye gukemura ibibazo bitaragera ku rwego rwo gutandukana.
Yatanze n’ingero z’abantu bamugana bashaka gatanya kubera ibintu bishobora kugaragara nk’ibito, ariko bikaba byarakomeje gukura kubera kutumvikana no kutaganira.
Hari umugabo wamugannye avuga ko atumvikana n’umugore we ku bijyanye no guhaha. Uyu mugabo yavuze ko mbere y’uko babana yajyaga kwa mugore we agasanga akabati karuzuye, ariko nyuma yo kubana ibintu bigahinduka.
Me Nyembo yavuze ko yamubajije niba icyo ari cyo kibazo cyonyine bafitanye, umugabo akavuga ko ari cyo.
Yagaragaje ko ibibazo nk’ibi bishobora gukemuka binyuze mu biganiro no kumvikana ku nshingano za buri umwe, aho guhita umuntu afata umwanzuro wo gusenya urugo.
Undi rugero yatanze ni rw’umugabo waje amusanga ashaka gatanya kubera amakimbirane yari yatangiriye ku gikombe cyari mu nzira.
Uyu mugabo yavuze ko yatashye agasanga igikombe kiri mu nzira, abwira umukozi wabo kugikuraho ariko umukozi ntabikore uko yabishakaga. Yahise abwira uwo mukozi ko agomba kuva mu rugo.
Umugore we yahise amusubiza ati: “Urirukana umukozi se ejo uzajya woza ibyombo?”
Aya magambo umugabo yayafashe nk’agasuzuguro, amakimbirane arakomera kugeza ubwo atangira gutekereza ku gutandukana.
Me Nyembo yavuze ko nyuma yo kumva uyu mugabo, yatumije n’umugore we kugira ngo yumve uko na we abona ikibazo. Umugore yemeje uko ibintu byagenze, ariko umunyamategeko abagira inama yo gusubira mu rugo bakabanza kugerageza gukemura ikibazo.
Izi ngero, Me Nyembo yazitanze agaragaza ko rimwe na rimwe amakimbirane yo mu ngo ashobora gutangirira ku kintu gito, ariko kutaganira neza no gukomeza kubika inzika bikayabyaza ikibazo gikomeye.
Yashimangiye ko kubaka urugo ari amahitamo y’umuntu, bityo uwahisemo kurushinga akaba agomba no kwitegura inshingano zijyana na rwo.
Yavuze ko abayobozi n’abanyamadini bashobora kugira uruhare mu gusezeranya abagiye kubana, ariko gukomeza urugo no gukemura ibibazo byarwo ahanini bishingira ku bashakanye ubwabo.
Ni muri urwo rwego Me Nyembo asaba abitegura gushyingiranwa kutibanda gusa ku myambaro, aho ubukwe buzabera, abashyitsi n’amafoto, ahubwo bakabanza kwibaza niba biteguye koko ubuzima bwo kubana.
Kuko nk’uko yabigaragaje, ubukwe bushobora kumara umunsi umwe, ariko urugo rwo rukamara ubuzima bwose.











