Min. Ingabire yasabye Afurika gukoresha neza ubwenge buhangano

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu buryo bufatika, kugira ngo bufashe gukemura ibibazo by’umugabane no kwihutisha iterambere.

Ibi Minisitiri Ingabire yabivugiye mu kiganiro cyabereye muri Anthropic Global Development Briefing, cyari kigamije kurebera hamwe uburyo AI yakwifashishwa mu guteza imbere inzego zitandukanye, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Nk’uko Taarifa Rwanda yabitangaje, Minisitiri Ingabire yavuze ko Afurika ikwiye kureba AI nk’igikoresho gishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo bihari, aho kuyifata nk’ikoranabuhanga rizagira akamaro mu gihe kizaza gusa.

Mu Rwanda, yavuze ko hari imikoreshereze irenga 30 y’ubwenge buhangano iri gukoreshwa mu nzego zitandukanye. Ibi bigaragaza ko igihugu kiri gushyira AI mu bikorwa bifatika bigamije kunoza serivisi no gukemura ibibazo.

Minisitiri Ingabire kandi yagaragaje ko hari amahirwe yo guteza imbere ibisubizo bishingiye kuri AI bishobora gukoreshwa ku rwego rwagutse mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika.

Yasobanuye ko gukoresha ubwo bushobozi bishobora gufasha ibihugu bya Afurika kubona ibisubizo by’ibibazo bihangayikishije abaturage no kwihutisha iterambere ry’umugabane.

Afurika ikeneye ibikorwa remezo n’ubumenyi

Mu biganiro byitabiriwe n’abahagarariye Guverinoma, imiryango y’iterambere, ibikorwa by’ubutabazi n’abakora mu ikoranabuhanga, hanagarutswe ku mbogamizi Afurika igomba gukemura kugira ngo ibashe kungukira mu bwenge buhangano.

Muri izo mbogamizi harimo kubona ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bihagije, ubushobozi bwo gukoresha no guteza imbere AI, kongera ubumenyi bw’abakozi ndetse no gushyiraho uburyo bwo gukoresha iri koranabuhanga mu buryo bwizewe kandi bufite inshingano.

Abitabiriye ibiganiro kandi barebye ku buryo AI yakwifashishwa mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ubushakashatsi bwa siyansi n’ibikorwa by’ubutabazi.

Ku mugabane wa Afurika, Minisitiri Ingabire yagaragaje ko kongera ishoramari mu bikorwa remezo n’ubumenyi ari ingenzi, kuko ibihugu byinshi bigikomeje kubaka ubushobozi bw’ikoranabuhanga bukenewe kugira ngo AI ikoreshwe ku rugero rwagutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *