Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko bufatanyije n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB bagishakisha umuganga ukorera ku Bitaro bya Muhororo, ukekwaho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 18 wari wagiye kuvuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
Nk’uko Ukweli Times yabitangaje, ibyabaye byabaye ku wa 12 Nzeri 2026, ubwo uwo muganga ushinzwe kuvura indwara zo mu kanwa n’amenyo yari yagiye gutanga serivisi ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
Amakuru avuga ko uwo mukobwa yari yagiye kwa muganga kugira ngo avurwe iryinyo, ariko nyuma aza gutangaza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uwo muganga.
Abari hafi y’aho byabereye ngo bumvise uwo mukobwa ataka, ariko bakeka ko ari ububabare bwatewe no kuvurwa iryinyo, ntibahita batabara.
Nyuma yo kuva mu cyumba cy’ivuriro, uwo mukobwa yabwiye abandi barwayi ibyari byamubayeho. Uwo muganga ngo yahise ava aho hantu, kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko ubuyobozi bukomeje gushakisha uwo muganga ku bufatanye n’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Uwo mukobwa akivuga ko yafashwe ku ngufu, muganga yahise abura n’ubu ntaraboneka, turacyamushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano.”
Nkusi kandi yavuze ko atari afite amakuru y’uko uwo muganga yaba yarafashijwe guhunga n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange, nk’uko byavugwaga n’abaturage.
Nyuma y’ibyabaye, uwo mukobwa yajyanywe kuri Isange One Stop Centre ya Kabgayi, aho yahawe ubufasha bw’ibanze ndetse anafashwa mu gutanga ikirego.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ziracyashakisha uwo muganga, mu gihe iperereza ku byabaye rikomeje.










