Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma zatangiye gushakisha umugabo w’imyaka 30 ukekwaho kwica mugenzi we bari basangiye inzoga n’inyama z’akabenzi, nyuma yo kugirana amakimbirane agahita amukubita umwase mu mutwe.
Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bagabo bombi bari bicaye hamwe basangira akabenzi, ari yo nyama y’ingurube, bananywaho inzoga. Icyakora, uko igihe cyagiye gihita, bagiranye ibyo batumvikanaho birangira bahindutse abahanganye.
Mu gihe batangiye kurwana, umugabo w’imyaka 30 yakubise mugenzi we w’imyaka 40 umwase mu mutwe. Uwo yakubiswe yahise agwa hasi, nyuma abaturage bamujyana ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ubuvuzi.
Nubwo yajyanywe kwa muganga, ibikomere yari yagize byaje kumuviramo urupfu, maze yitaba Imana ageze ku Bitaro bya Kibungo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko inzego z’umutekano zitamenyeshejwe iby’uru rugomo ako kanya, ahubwo ko zabimenye nyuma y’uko uwakubiswe amaze gupfa.
Yagize ati: “Ubwo batangiraga kurwana rero uwo musore w’imyaka 30 yakubise mugenzi we bari kumwe w’imyaka 40, yamukubise umwase mu mutwe ahita yikubita hasi bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Kibungo. Agezeyo rero yaje kwitaba Imana. Abaturage bamujyanye kwa muganga nta rwego na rumwe bigeze bamenyesha ahubwo babitubwiye ari uko amaze kwitaba Imana.”
Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, zimaze kumenya iby’uru rupfu, zatangiye gukurikirana ibyabaye no gushakisha ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
SSP Twizeyimana yavuze ko ubwo Polisi yamenyaga ibyabaye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 3 Nzeri, hamenyekanye ko ukekwaho gukubita nyakwigendera yari amaze guhunga aho yari atuye cyangwa aho yabereye icyo gikorwa.
Yagize ati inzego z’umutekano zahise zitangira kumushakisha kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera, akurikiranwe ku byaha akekwaho.
Kugeza ubu, impamvu nyirizina yatumye aba bagabo bombi batangira gushyamirana ntiramenyekana. Inzego z’umutekano zivuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateje amakimbirane hagati yabo.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyikirizwa umuryango we kugira ngo ushyingurwe.
Polisi yongeye kwibutsa abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo urugomo, cyane cyane igihe abantu banyoye inzoga nyinshi cyangwa bakoresha ibindi biyobyabwenge.
SSP Twizeyimana yasabye abaturage kujya bakemura amakimbirane banyuze mu nzego zibishinzwe, aho kwifashisha urugomo rushobora gutuma umuntu ahasiga ubuzima cyangwa agafungwa.
Ati: “Abantu bakwiriye kwirinda ibyaha byo gukubita no gukomeretsa kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko. Igihe cyose abantu bagiranye amakimbirane bajye bagana inzego zibafashe kuyakemura.”
Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe igihe babonye cyangwa bamenye ibyaha, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gutabara no gukurikirana ababigizemo uruhare.
Ati: “Abantu nibirinde ubusinzi bukabije no gukoresha ibiyobyabwenge, ikindi abaturage turabasaba gutangira amakuru ku gihe no gutanga amakuru y’abakoze ibyaha kugira ngo bakurikiranwe.”
Inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo gushakisha uyu mugabo w’imyaka 30 ukekwaho gukubita nyakwigendera, kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana aho aherereye, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko amakimbirane yatangiye n’ibindi byaranze ibyabaye mbere y’uko uyu mugabo w’imyaka 40 akubitwa umwase mu mutwe akaza kwitaba Imana.











