Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi bufite ireme, mu mashuri yisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, hagiye gutangizwa kwiga amasomo ajyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI).
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yabitangarije mu kiganiro kigamije gusobanura uko uburezi bw’amashuri yisumbuye mu byiciro byombi buhagaze, n’icyakorwa ngo burusheho gutezwa imbere, aho yagaragaje ko ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano, rizatangira gushyirwa mu mashuri yisumbuye n’ay’Ubumenyi ngiro mu mwaka utaha w’amashuri wa 2025-2026.
Minisitiri w’Uburezi avuga ko ubwenge buhangano buzafasha abanyeshuri kunguka ubumenyi bujyanye n’igihe, kongerera abarimu ubushobozi no gutuma abarangiza amashuri yisumbuye baba bafite ubumenyi rusange, ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubwenge bukorano.
Minisitiri Nsengimana agaragaza ko kwigisha abakiri mu mashuri yisumbuye, ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, bizategura abazakomereza muri Kaminuza kubucengera, kuko usanga amasomo abantu bafatira muri Kaminuza baba batayacukumbuye neza nk’abayahereye hasi.
Agira ati “Ni byiza ko abana bacu bajyana n’ubumenyi bugezweho, ikoranabuhanga rijyanye n’igihe rirakoresha ubwenge buhangano, natwe rero mu Rwanda dukwiye gutangirira hasi twigisha uko bukora n’uko bukoreshwa, kugira ngo tudasigara inyuma”.
Ku kijyanye n’abibaza ko ubwenge bukorano buzatesha akazi abasanzwe bakoresha ikoranabuhanga rigiye gusaza n’abatarikoreshaga, Minisitiri w’Uburezi abamara impungenge kuko ngo n’ubwo hari imirimo izatakara, ariko hazahangwa indi myinshi myishya.
Agira ati “Izo mpungenge zikwiye gushira kuko ubwo imashini zisiza n’izicukura zadukaga, abantu bagize impungenge z’uko bizagenda ngo akazi karabuze ariko si ko byagenze. Ubwo Mudasobwa zadukaga abantu baravuze bati turapfuye birarangiye zije gusimbura akazi kacu ariko si ko byagenze, ubwo hadukaga imodoka abikorera ku mutwe nabo baratatse, ariko ibyo byose byaje bije korohereza umuntu, gukora ibigendanye n’igihe no kongera akazi aho kugatakaza”.
Minisitiri w’Uburezi yanatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi ku biga Siyansi, ubu hagiye kuvugururwa ibyiciro by’amasomo akomatanyije, kugira ngo hinjizweho ibikenewe byatuma Siyansi itera imbere koko, nabyo bizatangirana n’umwaka utaha w’amashuri.