Banki y’Isi n’Umuryango wa Gates Foundation batangije umushinga wo kwinjiza ururimi rw’Igishichewa muri AI muri Malawi

Malawi igiye gutera intambwe ikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), nyuma y’uko Banki y’Isi ku bufatanye na Gates Foundation batangije umushinga ugamije kubaka AI ishobora kumva no gukoresha ururimi rw’Igishichewa.

Uyu mushinga utegerejweho guhindura uburyo miliyoni z’abaturage zibona amakuru na serivisi za Leta, cyane cyane abatuye mu byaro bakoresha Igishichewa kurusha Icyongereza.

Intego yawo ni ugukuraho imbogamizi z’ururimi, hakoreshejwe AI ishobora gutanga amakuru na serivisi mu ndimi abaturage bakoresha buri munsi. Mu bigo byatangiye gutanga umusanzu harimo Nation Publications Limited, iri gutanga inkuru n’ibindi bikubiye mu rurimi rw’Igishichewa kugira ngo bifashe kubaka ububiko bw’amakuru (datasets) buzifashishwa mu guhugura AI.

Mu mahugurwa ku mushinga wa Language Data Library Initiative, Umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe Amakuru y’Iterambere muri Banki y’Isi, Holly Krambeck, yavuze ko uyu mushinga ugamije gutuma abaturage babona amakuru y’ingenzi, harimo serivisi za Leta n’andi makuru akenewe, mu ndimi bavuga buri munsi.

Yagize ati: “Ku bufatanye na Gates Foundation, turashaka kugabanya icyuho cy’ururimi mu kubona amakuru. Twakusanyije amakuru y’Igishichewa aturutse ahantu hatandukanye harimo radiyo zo mu gihugu, ibitangazamakuru ndetse n’inzego za Leta, kugira ngo dufashe kwinjiza uru rurimi muri AI.”

Uyu mushinga ufatwa nk’imwe mu ntambwe zikomeye zigamije kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Igishichewa mu ikoranabuhanga rigezweho. Biteganyijwe ko uzafasha mu guteza imbere serivisi z’ubusemuzi zikoresha AI, abafasha b’ikoranabuhanga (virtual assistants), ibikoresho byifashishwa mu burezi ndetse no korohereza abaturage kubona amakuru ya Leta.

Minisitiri w’Ingabo wa Malawi, Feston Kaunda, yashimye uyu mushinga avuga ko kugeza ubu ikoranabuhanga rya AI ryibandaga cyane ku ndimi zikomeye zo ku Isi, bigatuma indimi nyafurika zirimo Igishichewa zisigara inyuma.

Yavuze ko kwinjiza Igishichewa muri AI bizafasha abaturage benshi ba Malawi kugerwaho n’iterambere ry’ikoranabuhanga, bikagabanya imbogamizi z’ururimi zimaze igihe zibabuza kwitabira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Uyu mushinga kandi ugaragaza umuhate ukomeje ku rwego mpuzamahanga wo gutuma iterambere rya AI ritagirira akamaro gusa abakoresha Icyongereza, ahubwo rikagera no ku baturage bakoresha indimi kavukire, binyuze mu kubaka ikoranabuhanga rishobora kumva no gukoresha izo ndimi neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *