Konkombure: Urubuto rukungahaye ku mazi n’intungamubiri umubiri ukenera

Konkombure ni urubuto rukungahaye ku mazi, vitamine n’imyunyungugu, ku buryo kurushyira mu ndyo bishobora gufasha umubiri kubona amazi n’intungamubiri zitandukanye. Konkombure, izwi nka cucumber mu Cyongereza na concombre mu Gifaransa, ni urubuto rukunze gukoreshwa mu mafunguro atandukanye, cyane cyane muri salade. Rukungahaye ku mazi kandi rufite intungamubiri zitandukanye zishobora kugira uruhare mu mirire myiza. Nubwo…

Soma inkuru yose

Ese angine itera ubugumba ku bahungu? Sobanukirwa ibyo muganga yagaragaje ukuri ku ngaruka zayo

Kuva kera hakunze kumvikana imvugo ivuga ko umwana w’umuhungu urwaye ‘angine’ kandi ntavurwe neza ashobora kuzagira ubugumba cyangwa uburemba mu gihe azaba amaze gukura. Icyakora, inzobere mu ndwara zo mu muhogo, mu mazuru, mu matwi no mu ijosi, Dr. Kamaliza Marie Aimée ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yasobanuye ko iyi myumvire atari…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge bikarwangiriza ahazaza harwo

Mu nama y’Igihugu y’Abana ya 18 yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangamira ejo hazaza habo. Izi mpanuro yazihaye abana 567 bitabiriye iyi nama, abasaba gukomeza kugira inzozi no gukora cyane kugira ngo bazazigereho. Minisitiri Uwimana yavuze ko abana ari…

Soma inkuru yose

Burya uburyo ababyeyi bashimiramo abana babo bushobora kubagiraho ingaruka!

Ababyeyi benshi bifuza ko abana babo bakura bafite icyizere, ubushobozi bwo kwigirira ikizere ndetse no kumva bakunzwe. Ni yo mpamvu akenshi babashimira iyo bakoze neza, babonye amanota meza ku ishuri, batsinze umukino, bakoze igishushanyo cyiza cyangwa bakoze ikintu gishimisha umuryango. Ariko ubushakashatsi mu by’imitekerereze ya muntu bugaragaza ko atari amashimwe yose agira akamaro kangana. Uburyo…

Soma inkuru yose

Umwana wawe yamaze kubatwa na telefone? Dore uburyo 5 bwafasha umwana wawe kugabanya igihe amara kuri telefone

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi, abana benshi batangiye gukoresha telefone zigezweho, mudasobwa na tablets kuva bakiri bato. Nubwo ibi bikoresho bibafasha kwiga, kuvugana n’abandi no kwidagadura, bishobora no kubagiraho ingaruka iyo bidakoreshejwe neza. Abahanga mu mitekerereze y’abana no mu ikoranabuhanga bavuga ko igisubizo atari ukwambura abana ibyo bikoresho, ahubwo ari ukubigisha…

Soma inkuru yose

Igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba riracyari hejuru, Guverineri Ntibitura arasaba ubufatanye mu kurirwanya

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’igwingira gikomeje kwibasira abana bo muri iyi Ntara giterwa ahanini n’imirire mibi, ubukene, isuku n’isukura bidahagije ndetse n’ubumenyi buke ku mirire iboneye. Yasabye inzego zose n’abaturage guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo iki kibazo gihashywe burundu. Yabitangaje ku wa 23 Nyakanga 2026 i Karongi, mu nama nyunguranabitekerezo…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 8 by’indwara z’umutima ku bana ababyeyi badakwiye kwirengagiza

Indwara z’umutima zikunze gufatwa nk’izibasira abantu bakuru, nyamara n’abana na bo zishobora kubibasira, ndetse hari abazivukana. Abaganga bagaragaza ko iyo zimenyekanye hakiri kare, abana benshi bashobora kuvurwa bagakira, bityo bagakura neza nk’abandi. Ibi byagarutsweho na Dr. Rusingiza Emmanuel, inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu kiganiro cyatambutse…

Soma inkuru yose

Meta yugarijwe n’urubanza rukomeye ruyishinja gukoresha Facebook na Instagram mu gukurura abakiri bato

Ikigo cya Meta kiri mu gihirahiro gikomeye nyuma y’uko Leta zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye ko cyahanishwa ihazabu ingana na miliyari 1.4 z’Amadolari, gishinjwa kuba cyarateguye imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram mu buryo bukurura cyane abakiri bato, ndetse kikabeshya abaturage ku mutekano w’izo mbuga. Aya makuru yagaragajwe na Meta ubwayo…

Soma inkuru yose

Impamvu guhatira abana kurya bidatanga umusaruro mwiza

Ababyeyi benshi bahangayikishwa n’imirire y’abana babo. Hari abatinya ko abana babo barya bike cyane, abandi bagahangayikishwa n’uko barya byinshi cyangwa bakunda ibiryo byongera ibiro. Kubera urukundo bakunda abana babo n’icyifuzo cyo kubarinda ibibazo by’ubuzima, bamwe bahora babahatira kurya cyangwa bakababuza kurya ibiryo runaka. Nyamara, abahanga mu mikurire n’imirire y’abana bavuga ko guhatira umwana kurya cyangwa…

Soma inkuru yose

Ababyeyi Benshi Bibaza Impamvu Abana Batabumvira, Dore Igisubizo

Ababyeyi benshi bahura n’ikibazo cyo kubwira abana babo gukora ikintu runaka ariko ntibagikore cyangwa bakagikora nyuma y’igihe kinini. Hari ababyeyi bavuga ko bagera aho basubiramo amagambo amwe inshuro nyinshi mbere y’uko umwana ayumvira. Ibi bishobora gutera umunaniro, uburakari ndetse rimwe na rimwe bikangiza umubano mwiza wari ukwiye kuba hagati y’umwana n’umubyeyi. Nubwo bamwe batekereza ko…

Soma inkuru yose

Impamvu gukina ari ingenzi ku buzima n’ibyishimo by’abana mu gihe cya none

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi, abahanga mu buzima n’uburezi barahamya ko gukina no gukora imyitozo ngororamubiri bikomeje kuba inkingi ya mwamba mu kubungabunga ubuzima bwiza n’ibyishimo by’abana. Abana benshi ntibagikora imyitozo ihagije Mu myaka yashize, abana bakoreshaga igihe kinini bakina hanze, biruka cyangwa bitabira ibikorwa bitandukanye bya siporo….

Soma inkuru yose

Huye: Umwana umwe yapfuye abandi babiri barakomereka mu nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi

Agahinda n’ihungabana ni byinshi mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inzu abana batatu barimo, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye. Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abaturage bavuga…

Soma inkuru yose

Urukingo rwa Malaria rwagabanyije impfu z’abana muri Afurika – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya kandi bwizewe bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cya siyansi cya The Lancet, bwemeje ko urukingo rwa Malaria rwa RTS,S rwagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’abana mu bihugu bya mbere byatangiye kurutanga muri Afurika. Mu gihe cy’imyaka ine, ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umwana umwe mu bana umunani bapfaga bazize Malaria yarokowe mu bana bari…

Soma inkuru yose

Netflix yashyize hanze porogaramu nshya “Netflix Playground” igenewe abana bato

Sosiyete itanga serivisi zo kureba filime n’ibiganiro kuri internet, Netflix, yatangaje ko yashyize hanze porogaramu nshya yitwa Netflix Playground, igamije gufasha abana bato kwidagadura binyuze mu mikino y’ikoranabuhanga. Iyi porogaramu yateguriwe by’umwihariko abana bafite imyaka umunani (8) n’abari munsi yayo. Igaragaza umwihariko wo gushyira imbere: Icyo itandukaniyeho n’izindi porogaramu Netflix Playground ije nk’igisubizo ku babyeyi…

Soma inkuru yose