Perezida Kagame yanenze imyemerere y’amarozi muri ruhago y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko imyemerere ijyanye n’amarozi, kuraguza n’indi myitwarire idakwiye biri mu bibazo bikibangamira iterambere rya ruhago y’u Rwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yasubizaga ku bibazo bikibangamiye iterambere rya siporo mu Rwanda.

Nk’uko Umuseke wabigaragaje, Perezida Kagame yavuze ko amaze gukora ibishoboka kugira ngo afashe siporo y’u Rwanda gutera imbere, ariko ko hari imbogamizi zishingiye ku myitwarire y’abakinnyi n’abandi bayigizemo uruhare.

Yagize ati: “Nagerageje ibyo nshoboye, ndafasha, ndasunika, ariko ntabwo nzi icyo nafasha kindi kirenze, ni ugukomeza tukagerageza. Ariko ikibazo ni twe kirimo, Abanyarwanda n’abakinnyi. Ikibazo kiri muri twe, tucyivanyemo byatera imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko hari imyitwarire imwe n’imwe itakwiye kuba mu mupira w’amaguru, harimo kujya mu bikorwa byo kuraguza no kwizera amarozi.

Yatanze urugero ku myitwarire ijyanye n’imyambarire y’abakinnyi, avuga ko hari aho ibintu bishobora kuva ku myambarire bikagera ku bindi bikorwa bidafasha iterambere rya siporo.

Ati: “Ibyo bikaba gukina umupira. Cyangwa bikava aho bikajya mu kuraguza, bikajya mu birozi, byarangiza noneho bikajya no mu kwiba.”

Perezida Kagame yahagaritse amafaranga yashyiraga muri siporo

Mu kiganiro cyo ku wa 24 Kanama, Perezida Kagame yanavuze ko yahagaritse amafaranga ye bwite yajyaga ashyira muri siporo, nyuma yo kubona ko hari aho atari gutanga umusaruro yifuzaga.

Yasobanuye ko yigeze gufasha siporo n’amafaranga menshi, ndetse rimwe na rimwe akabikora akoresheje n’inguzanyo, ariko ko amakimbirane n’imyitwarire mibi byatumye ahagarika ubwo bufasha.

Ati: “Uwagabanya ibyo byose navugaga, hanyuma tukanahera ku bana bato bakarerwa ku buryo bazamuka.”

Yongeyeho ko ashobora kongera gufasha siporo mu gihe hazaba habayeho impinduka kandi ibikorwa bigashyirwa ku murongo.

Yashimangiye ko hakwiye kubakwa impano z’abatoPerezida Kagame yavuze ko kimwe mu byafasha ruhago y’u Rwanda gutera imbere ari ugushyira imbaraga mu kuzamura abakinnyi bakiri bato.

Yagaragaje ko bidakwiye ko umukinnyi umwe cyangwa bake bahora ari bo bavugwa imyaka myinshi, ahubwo ko hakwiye kubaho uburyo bwo kuvumbura no guteza imbere impano nshya.

Ati: “Umuco wa kera wasangaga umukinnyi bamuvuga gusa kuko izina ryavuzwe mu 1976, rigahora ari iryo akarinda anogoka nta wundi bazamuye inyuma ye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yiteguye gukomeza gufasha mu iterambere rya siporo igihe cyose hazaba hari gahunda igamije kuyubaka mu buryo burambye, nta makimbirane, inzangano cyangwa imyemerere y’amarozi.

Mu mezi ashize, u Rwanda rwagize ibihe byiza muri ruhago, aho Amavubi yegukanye FIFA Series 2026 yabereye mu Rwanda, mu gihe Rayon Sports yatwaye CECAFA Kagame Cup 2026.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari intambwe nziza, ariko ko hashyizweho gahunda ihamye yo guteza imbere impano z’abato, u Rwanda rushobora kugera ku musaruro urenzeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *