Kuki bamwe bagira imvi bakiri bato? Inzobere zagaragaje impamvu n’ukuri ku mavuta azikuraho

Imvi ntizigaragara ku bageze mu zabukuru gusa. Hari abantu bazitangira bakiri bato, bitewe n’uruhererekane rw’imiryango, imiterere y’umubiri, imirire ndetse n’izindi mpamvu zishobora kugira uruhare mu gutuma umusatsi utakaza ibara.

Abahanga mu bijyanye n’indwara z’uruhu n’umusatsi bavuga ko igihe umuntu atangirira kugira imvi gishobora gutandukana cyane n’icy’undi muntu. Mu gihe bamwe bazigira bageze mu zabukuru, abandi bashobora gutangira kuzibona bakiri bato.

Melanin ni yo iha umusatsi ibara

Ibara ry’umusatsi riterwa ahanini n’ikinyabutabire cy’umubiri kizwi nka melanin, gikorerwa n’uturemangingo twihariye dutanga ibara ku ruhu no ku musatsi.

Uko umuntu agenda asaza, utwo turemangingo dushobora kugabanya umusaruro wa melanin cyangwa ntitube tugikora neza nk’uko byahoze. Ibyo bituma umusatsi utangira gutakaza ibara, ukagenda uba imvi cyangwa umweru.

Dr Muhima Giovanni, inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, avuga ko kuba umuntu yagira imvi hakiri kare cyangwa akazigira atinze bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye.

Imiryango ishobora kugira uruhare

Imwe mu mpamvu ishobora gusobanura impamvu umuntu atangira kugira imvi akiri muto ni uruhererekane rw’imiterere y’umubiri mu muryango.

Iyo mu muryango hari abantu bakunze kugira imvi bakiri bato, bishobora gutuma n’abandi bagize uwo muryango bazibona mbere y’uko abandi bazigira.

Ibi bisobanura ko kugira imvi hakiri kare atari ngombwa ko buri gihe biba biterwa n’ikibazo cy’ubuzima.

Umuhangayiko na wo ushobora kugira uruhare

Umuhangayiko ukabije ni indi mpamvu yagiye igarukwaho mu bijyanye no guhinduka kw’umusatsi.

Stress ishobora kugira ingaruka ku mikorere itandukanye y’umubiri, kandi hari ibimenyetso byerekana ko ishobora kugira uruhare mu gutuma umusatsi utakaza ibara mu gihe runaka.

Icyakora, inzobere zigaragaza ko imvi zidakwiye guhita zisobanurwa na stress gusa, kuko hari izindi mpamvu nyinshi zishobora kuba zibitera.

Kubura intungamubiri bishobora kugira ingaruka ku musatsi

Imirire na yo ishobora kugira uruhare mu buzima bw’umusatsi.

Kubura intungamubiri zimwe na zimwe, zirimo vitamini B12, fer (iron) na zinc, bishobora kugira ingaruka ku mikurire n’imikorere isanzwe y’umusatsi.

Iyo umuntu afite ikibazo cy’imirire cyangwa umubiri utabona intungamubiri ukeneye, umusatsi ushobora guhinduka cyangwa ugatakaza ubuzima bwawo busanzwe.

Ni yo mpamvu umuntu utangiye kugira impinduka zidasanzwe ku musatsi ashobora kugirwa inama yo kugana inzobere aho guhita akoresha imiti cyangwa amavuta atazi neza.

Hari indwara zishobora gutuma imvi ziza hakiri kare

Hari indwara zimwe na zimwe zishobora kugira ingaruka ku ruhu no ku musatsi, bityo zikaba zishobora gutuma umusatsi uhindura ibara.

Muri zo harimo thyroid disorders, aho imisemburo ikorwa n’agakoko ka thyroid ishobora kuba myinshi cyangwa mike. Iyo iyi misemburo itaringaniye, bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umubiri, harimo n’uruhu n’umusatsi.

Hari kandi vitiligo, indwara ishobora gutuma uturemangingo dukora melanin twangirika, bigatuma uruhu rutakaza ibara. Iyo iki kibazo gifashe ahari imisatsi, na wo ushobora gutakaza ibara.

Indi ndwara ni alopecia areata, ishobora gutera umusatsi gucika mu duce tumwe na tumwe kandi ikagira n’ingaruka ku isura y’umusatsi usigaye.

Ese hari amavuta akuraho imvi burundu?

Iki ni kimwe mu bibazo bikunze kwibazwa n’abantu batangiye kugira imvi.

Dr Muhima avuga ko kugeza ubu nta mavuta azwi ashobora gukuraho imvi burundu.

Amabara cyangwa imiti ikoreshwa mu gusiga umusatsi bishobora guhindura isura yawo mu gihe runaka, ariko ntibisubiza byanze bikunze umusatsi ku ibara wari usanganywe.

Iyo ibara ryasizwe ritangiye kuvaho cyangwa umusatsi mushya ugakura, imvi zishobora kongera kugaragara.

Igihe imvi zikwiye kugutera impungenge

Kugira imvi ni ibintu bisanzwe bishobora kubaho uko umuntu agenda akura. Ariko iyo imvi zitangiye kugaragara mu buryo budasanzwe cyangwa zikajyana n’izindi mpinduka ku mubiri cyangwa ku musatsi, ni byiza kugisha inama inzobere.

Umuganga ashobora kureba niba nta kibazo cy’imirire, indwara y’uruhu, ikibazo cya thyroid cyangwa indi mpamvu iri inyuma y’izo mpinduka.

Muri rusange, imvi ntabwo buri gihe ari ikimenyetso cy’indwara. Akenshi zishobora kuba igice cy’imihindagurikire isanzwe y’umubiri uko umuntu agenda akura, mu gihe ku bandi zishobora guterwa n’imiterere bakomora mu miryango cyangwa izindi mpamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *