Vestine na Dorcas bongeye kugaragara nyuma y’amezi atandatu: “Igihe cyo gutandukana na MIE cyari kigeze”

Nyuma y’amezi atandatu batagaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa by’umuziki nk’uko byari bisanzwe, abahanzikazi Vestine na Dorcas bongeye kwiyereka abakunzi babo mu kiganiro bagarutse ku rugendo rwabo, ubuzima banyuzemo muri icyo gihe ndetse n’icyerekezo gishya bafite mu muziki.

Muri icyo kiganiro cyamaze iminota 16, aba bahanzikazi basobanuye byinshi ku byavuzwe nyuma yo gutandukana na MIE Empire, inzu yari imaze imyaka itanu ibafasha mu rugendo rwabo rwa muzika.

Vestine na Dorcas bagaragaje ko batandukanye na MIE Empire mu bwumvikane kandi ko nta makimbirane yabayeho hagati y’impande zombi. Bashimangiye ko bashimira cyane uruhare iyi sosiyete yagize mu kubazamura no kubafasha kugera ku rwego bagezeho uyu

Bagize bati: “Umubyeyi abyara umwana, akamurera, igihe cyagera agacuka.” Aya magambo bayakoresheje bagaragaza ko MIE Empire yababereye nk’umubyeyi wabafashije gukura mu muziki kugeza igihe bumvise ko bageze ku rwego rwo gutangira urugendo rushya rwigenga.

Aba bahanzi banavuze ko nubwo batakibarizwa muri MIE Empire, bagikomeje ubucuti n’imikoranire myiza n’abayobozi bayo, bityo ko gutandukana kwabo bitari ikibazo ahubwo byari icyemezo cyafashwe igihe cyabyo kigeze.

Mu bindi byatangajwe muri iki kiganiro, Vestine yahishuye ko yibarutse umwana, ibintu byashimishije benshi mu bakunzi babo bari bamaze igihe bibaza impamvu aba bahanzi batakigaragara nk’uko byari bisanzwe.

Vestine na Dorcas banagaragaje ibyishimo byo kongera kubonana n’abakunzi babo nyuma y’igihe kinini batavugana na bo. Bavuze ko bagiye kongera gukora cyane kurushaho ndetse bafite imishinga mishya myinshi bateganya kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Bagize bati: “Umubyeyi abyara umwana, akamurera, igihe cyagera agacuka.” Aya magambo bayakoresheje bagaragaza ko MIE Empire yababereye nk’umubyeyi wabafashije gukura mu muziki kugeza igihe bumvise ko bageze ku rwego rwo gutangira urugendo rushya rwigenga.

Aba bahanzi banavuze ko nubwo batakibarizwa muri MIE Empire, bagikomeje ubucuti n’imikoranire myiza n’abayobozi bayo, bityo ko gutandukana kwabo bitari ikibazo ahubwo byari icyemezo cyafashwe igihe cyabyo kigeze.

Mu bindi byatangajwe muri iki kiganiro, Vestine yahishuye ko yibarutse umwana, ibintu byashimishije benshi mu bakunzi babo bari bamaze igihe bibaza impamvu aba bahanzi batakigaragara nk’uko byari bisanzwe.

Vestine na Dorcas banagaragaje ibyishimo byo kongera kubonana n’abakunzi babo nyuma y’igihe kinini batavugana na bo. Bavuze ko bagiye kongera gukora cyane kurushaho ndetse bafite imishinga mishya myinshi bateganya kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Muri iyo mishinga harimo indirimbo nshya bise “Itabaza”, bavuga ko ikubiyemo amateka y’ubuzima banyuzemo muri aya mezi atandatu batagaragara ndetse n’ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bantu banyura mu bihe bikomeye.

Vestine na Dorcas bamaze imyaka itandatu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri icyo gihe bamaze gukora indirimbo zisaga 20 zakunzwe n’abatari bake, cyane cyane mu gihe bari bagikorana na MIE Empire.

Bavuga ko ubu bagiye gutangiza ipaji nshya mu rugendo rwabo rw’ubuhanzi, aho bazajya basohora ibikorwa byabo nk’abahanzi bigenga. Bashimangira ko intego yabo ari ugukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi babo no gukomeza guteza imbere impano Imana yabahaye.

Mu myaka ishize, Vestine na Dorcas babashije gukora ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga, ibintu byabafashije kwamamara no kugera ku rwego rwo kuba bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Kongera kugaragara kwabo byakiriwe neza n’abakunzi babo benshi, bategerezanyije amatsiko ibikorwa bishya aba bahanzikazi bavuga ko bagiye gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *