Impamvu Ibishyimbo Bikwiye Kugaragara Kuri Buri Meza: Intwaro Ikomeye Mu Kurinda Indwara

Mu gihe abantu benshi bahangayikishijwe n’indwara zidakira zirimo diyabete, indwara z’umutima ndetse n’umubyibuho ukabije, abahanga mu buzima bakomeje kugaragaza ko kimwe mu biribwa byoroshye kuboneka kandi bihendutse gishobora kugira uruhare runini mu kubirinda. Icyo kiribwa ni ibishyimbo. Ibishyimbo abenshi barabitegura ku meza kenshi, ariko benshi ntibazi ko ari isoko ikomeye y’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza…

Soma inkuru yose

Impamvu Umwembe Ufite Umwanya Wihariye Mu Mbuto Zirinda Indwara Zitandukanye

Abantu benshi bakunda umwembe kubera uburyohe bwawo n’impumuro yawo yihariye, ariko abahanga mu buzima bavuga ko aka rubuto karenze kuba imbuto isanzwe iribwa. Umwembe uri mu mbuto zikungahaye cyane ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza no kwirinda indwara zitandukanye. Uru rubuto rurimo vitamini zirimo A, C, E na K, fibre ndetse na potassium, byose bifite…

Soma inkuru yose

Kunywa ibikombe 2–3 by’ikawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago by’indwara zimwe z’umutima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abantu banywa ikawa irimo caféine ku rugero ruringaniye bashobora kuba bafite ibyago bike byo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima, stroke ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Abashakashatsi bagaragaje ko kunywa hagati ya miligarama 200 na 300 za caféine ku munsi, zingana n’ibikombe bibiri cyangwa bitatu by’ikawa bitewe n’ubwoko n’ingano…

Soma inkuru yose

Dore ibanga utari uzi ryihishe mu kunywa “Kawa” ihagije ku buzima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umutima no kugabanya ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zidakira. Abahanga bakavuga ko kunywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima zirimo; diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ndetse n’indwara z’ubwonko, ariko banaburira ko kunywa…

Soma inkuru yose

Kwicara Igihe Kirekire Bishobora Guteza Diyabete, Indwara z’Umutima n’Ibibazo by’Umugongo

Mu gihe ikoranabuhanga n’imiterere y’imirimo bikomeje gutuma abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye, inzobere mu buzima ziraburira ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe. Abantu bakora mu biro, abatwara ibinyabiziga, abakoresha mudasobwa igihe kirekire n’abandi bamara igihe kinini bicaye bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo uburwayi…

Soma inkuru yose

Dore uburyo bworoshye bwo kurinda impyiko no kwirinda diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Impyiko ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu. Zifite inshingano zo kuyungurura amaraso, gukuramo imyanda n’uburozi mu mubiri binyuze mu nkari, kugenzura amazi n’imyunyu ngugu, ndetse no gufasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso. Iyo zangiritse, ubuzima bw’umuntu bushobora kujya mu kaga, kuko bishobora kuvamo indwara zikomeye zishobora no gusaba ko umuntu akorerwa dialyse cyangwa agaterwa…

Soma inkuru yose

Kubura umurego kw’igitsinagabo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara zikomeye

Kutabasha gushyukwa neza cyangwa kugumana ubushakwe n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina (erectile dysfunction) si ikibazo kireba ubuzima bw’imyororokere gusa. Abashakashatsi bavuga ko gishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya mbere by’indwara zikomeye zirimo iz’umutima, diyabete, stroke ndetse n’izifata ubwonko. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iki kibazo gikunze kugaragara ku bagabo benshi bafite imyaka 40 kuzamura. Nubwo bimeze…

Soma inkuru yose

Watermelon: Imbuto yoroshye ariko ifite akamaro gatangaje ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina

Watermelon, cyangwa pastèque, ni imwe mu mbuto zikunzwe cyane kubera uburyohe bwayo n’ubushobozi ifite bwo kuruhura inyota cyane cyane mu bihe by’izuba. Ariko uretse kuba ari imbuto ikungahaye ku mazi, abashakashatsi bavuga ko ishobora no kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’imikorere y’imiyoboro y’amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe…

Soma inkuru yose

Ibiryo Urya Buri Munsi Bishobora Kukurinda Indwara Cyangwa Kuzigutera

Mu gihe abantu benshi bakomeje kwibasirwa n’indwara zirimo diyabete, umutima n’umuvuduko w’amaraso, abaganga bavuga ko kimwe mu bintu bikomeye bishobora kubitera cyangwa kubyirinda ari ibiryo umuntu afata buri munsi. Hari abantu batekereza ko kurya indyo yuzuye bisaba amafaranga menshi, nyamara abahanga mu mirire bavuga ko no kurya ibiribwa bisanzwe biboneka hafi yacu bishobora gufasha umubiri…

Soma inkuru yose

Impamvu Abaganga Bashishikariza Abantu Gukora Imyitozo Ngororamubiri .

Ubuzima bwa benshi buri guhinduka bitewe nakazi dukora umunsi ku munsi. Muri iki gihe isi iragenda ihinduka cyane, aho abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye ku kazi, imbere ya mudasobwa cyangwa telefone, ibintu abahanga bavuga ko biri mu bituma indwara zitandura ziyongera umunsi ku wundi. Abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri ari…

Soma inkuru yose

Ise: Indwara y’uruhu ifata benshi ariko ikaba ivurwa igakira

Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara. Ise ni iki? Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa ibimenyetso simusiga byakwereka ko uri kugira isukari nyinshi mu mubiri

Isukari ni kimwe mu bintu umubiri ukenera kugira ngo ubashe kubona imbaraga no gukora neza. Iboneka mu biribwa byinshi birimo imbuto, ibinyampeke, imitobe ndetse n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda. Nubwo isukari ari ingenzi, kuyirya mu buryo bukabije bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Mu myaka yashize, abahanga mu by’imirire n’ubuzima bakomeje kugaragaza ko abantu…

Soma inkuru yose