Muri iki kinyejana cy’ikoranabuhanga rikomeje guhindura imibereho yâabatuye Isi, mu Rwanda hadutse uburyo bushya bwo gushaka umukunzi hifashishijwe urubuga rwo kuri internet.
Inyuma y’uko hari uburyo busa nk’ubusanzwe abantu bahuzwaga n’imbugankoranyambaga bakubaka ubushuti, wenda byaba bitabaye umwaku urukundo rugakomera bakaba banemeranya kubana, kuri ubu noneho abasore n’inkumi bifuza gukundana bashyiriweho urubuga rugenewe iyo gahunda gusa.
Kuva mu mateka yo hambere abantu bahuriraga mu birori, amakoraniro cyangwa ibikorwa bitandukanye byâimibereho bakabasha kuba aribwo buryo bubahuza n’abandi nashoboraga kubaviramo abo bashakana, gusa kuri ubu kubera urwego rw’iterambere by’umwihariko iry’ikoranabuhanga benshi batangiye kwifashisha internet mu gushaka abo bakundana.
Ni muri urwo rwego havutse urubuga rushya rwiswe Kundwa, rugamije guhuza Abanyarwanda bari mu gihugu ndetse nâabatuye mu mahanga bashaka kubaka umubano wâurukundo.
Ikoranabuhanga rikomeje guhindura uburyo abantu bahura
Mu myaka yashize, abantu benshi babonaga abakunzi babo binyuze mu nshuti, abo mu muryango cyangwa ibikorwa bitandukanye byabahuzaga. Gusa uko ikoranabuhanga ryagiye ritera imbere, ni ko hagiye havuka uburyo bushya bwo guhuza abantu.
Nk’uko IGIHE yabitangaje, Kundwa ni urubuga rwatekerejwe kandi ruhangwa nâAbanyarwanda, rugamije gutanga uburyo bworoshye bwo gufasha abantu guhura no kumenyana bifashishije internet.
Abarukoresha babanza kwiyandikisha, bagatanga amakuru yabo bwite ndetse nâamafoto kugira ngo imyirondoro yabo igenzurwe mbere yo gutangira gukoresha uru rubuga.
Uko Kundwa ikora
Abakoresha Kundwa buzuza imyirondoro yabo irimo amazina, amafoto, amakuru abavuga ndetse nâibyo bifuza ku muntu bashaka gukundana na we.
Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko imikorere yâuru rubuga isa nâiyâizindi porogaramu mpuzamahanga zizwi nka Tinder, aho abantu babiri bagaragaje ko bashimanye bahita bahuzwa binyuze muri gahunda izwi nka “match“.
Iyo abantu bamaze guhuzwa, bashobora gukomeza kuganira no kumenyana kurushaho mbere yo gufata umwanzuro wo guhura cyangwa gukomeza umubano.
Serivisi zitangwa ku giciro gitandukanye
Kugira ngo umuntu afunguze konti kuri Kundwa, asabwa kwishyura amafaranga 2.000 Frw akoresheje telefone.
Nyuma yo kwiyandikisha, ushaka gukoresha uburyo bwo kuganira nâabandi akenera kwishyura 500 Frw ku munsi.
IGIHE yanditse ko kubona nimero ya WhatsApp yâuwo umuntu yashimye bisaba kwishyura 3.000 Frw, mu gihe serivisi ya VIP yo ihabwa abifuza amahirwe yisumbuyeho yo guhura nâabandi bakoresha urubuga, ikaba igura 5.000 Frw ku cyumweru.
Ku bashaka guhura nâAbanyarwanda baba mu mahanga, hari gahunda yihariye yishyurwa 15.000 Frw.
Hari abayishima nâabatayishyigikiye
Nubwo urubuga rwa Kundwa rugaragara nkâigisubizo ku bantu badafite umwanya uhagije wo guhura nâabandi mu buryo busanzwe, hari nâabakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri ubu buryo bwo gushaka abakunzi.
Bamwe bavuga ko ikoranabuhanga ryorohereza abantu guhura no kumenyana, mu gihe abandi bagaragaza impungenge zijyanye nâubwizerane ndetse nâumutekano wâamakuru bwite atangwa kuri internet.
Abasesenguzi bavuga ko uko ikoreshwa rya internet rikomeza kwiyongera mu Rwanda, serivisi nkâizi zishobora kurushaho kwamamara, cyane cyane mu rubyiruko nâAbanyarwanda batuye mu bice bitandukanye byâIsi.
Ikoranabuhanga rikomeje guhindura imibanire
Kundwa ije yiyongera ku zindi serivisi zâikoranabuhanga zikomeje guhindura uburyo abantu bakorana, baganira ndetse banubaka umubano.
Mu gihe bamwe bakiyumvamo uburyo bwa gakondo bwo guhura imbonankubone, abandi bo babona internet nkâinzira nshya itanga amahirwe menshi yo kumenyana no kubaka umubano.

Umwanditsi: CYIZA Theogene










