Visit Rwanda yatangiye ubufatanye bushya na Aston Villa nyuma yo gusoza amasezerano na Arsenal

Visit Rwanda yinjiye mu masezerano mashya y’ubufatanye n’ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), aho ikirango cyayo kizajya kigaragara ku gituza cy’umwambaro w’iyi kipe. Aya masezerano aje nyuma y’uko ubufatanye Visit Rwanda yari imaze imyaka umunani ifitanye na Arsenal burangiye hasozwa umwaka w’imikino wa 2025-2026. Mu rwego rwo gukomeza…

Soma inkuru yose

Impamvu Gusubiramo Ikintu Ari Inzira Iganisha ku Ntsinzi

Ubusesenguzi bushingiye ku ngingo zasohowe na Psychology Today Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bifuza gutsinda vuba. Hari ushaka kwiga ururimi rushya mu mezi make, undi akaba yifuza kuba umuhanga mu muziki, siporo cyangwa ubucuruzi adaciye mu rugendo rurerure rw’imyitozo. Nyamara ubushakashatsi mu mitekerereze ya muntu (psychology) bugaragaza ko hari ihame rimwe ridahinduka: gusubiramo…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga Rikoreshwa Birenze Urugero Rishobora Kugira Ingaruka Ku Magufa, Amaso N’Ubwonko

Nubwo ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bwa buri munsi, inzobere mu buzima ziburira abantu ko kurikoresha igihe kirekire kandi mu buryo budakwiye bishobora kubagiraho ingaruka zitandukenye ku mubiri, zirimo uburwayi bw’ijosi, kwangirika kw’amaso, kugabanuka kw’imbaraga z’amaboko ndetse no guhungabanya imikoranire y’ubwonko n’umubiri. Mu myaka ishize, telefoni zigezweho, mudasobwa na tablets byabaye ibikoresho bikoreshwa cyane haba mu kazi,…

Soma inkuru yose

Papa Leo XIV yavuze ko siporo uretse kubaka umuntu, ihuza amahanga ikanateza imbere ubuzima

Papa Leo XIV yashimangiye ko siporo idakwiye gufatwa nk’uburyo bwo guhatanira ibikombe cyangwa intsinzi gusa, ahubwo ko ari ishuri ryigisha indangagaciro zubaka umuntu, rikamufasha kugira ubuzima bwiza haba ku mubiri, mu mitekerereze no mu mibereho ye, ndetse rikagira uruhare mu guhuza abantu n’amahanga. Ibi yabitangaje mu butumwa yagejeje ku bagize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu…

Soma inkuru yose

Impamvu gukina ari ingenzi ku buzima n’ibyishimo by’abana mu gihe cya none

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gufata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi, abahanga mu buzima n’uburezi barahamya ko gukina no gukora imyitozo ngororamubiri bikomeje kuba inkingi ya mwamba mu kubungabunga ubuzima bwiza n’ibyishimo by’abana. Abana benshi ntibagikora imyitozo ihagije Mu myaka yashize, abana bakoreshaga igihe kinini bakina hanze, biruka cyangwa bitabira ibikorwa bitandukanye bya siporo….

Soma inkuru yose

Uganda: Urupfu rw’umufana wa Arsenal rwongeye kuzamura impungenge ku makimbirane y’abafana b’amakipe

Urupfu rw’umumotari Denis wari uzwi nk’umufana wa Arsenal mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, rwongeye gutuma abantu benshi bagaruka ku kibazo cy’amakimbirane hagati y’abafana b’amakipe y’umupira w’amaguru, cyane cyane iyo amarangamutima yarenze urugero. Uyu mugabo w’imyaka 34 yapfuye nyuma y’impaka bivugwa ko yagiranye n’undi mugabo bivugwa ko ari umufana wa Manchester United. Polisi ya Uganda…

Soma inkuru yose

Uko kugenda n’amaguru bifasha umuntu guhorana akanyamuneza

Mu buzima bwa buri munsi, usanga abantu benshi baba bahugiye mu kazi, mu masomo n’izindi nshingano zitandukanye ku buryo bamwe bavuga ko batabona umwanya wo gukora siporo. Nyamara abaganga n’abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaza ko n’iminota mike yo kugenda n’amaguru ishobora kugira uruhare runini mu buzima bw’umuntu haba ku mubiri no mu mitekerereze. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana…

Soma inkuru yose

Impamvu Abaganga Bashishikariza Abantu Gukora Imyitozo Ngororamubiri .

Ubuzima bwa benshi buri guhinduka bitewe nakazi dukora umunsi ku munsi. Muri iki gihe isi iragenda ihinduka cyane, aho abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye ku kazi, imbere ya mudasobwa cyangwa telefone, ibintu abahanga bavuga ko biri mu bituma indwara zitandura ziyongera umunsi ku wundi. Abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri ari…

Soma inkuru yose

Ibyafasha igitsina gore kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigira uruhare mu mubano mwiza hagati y’abashakanye. Bityo iyo ubu bushake bugabanutse, bishobora gutera impungenge cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana. Abahanga mu buzima bagaragaza ko kugabanuka k’ubushake ku bagore akenshi bidaterwa gusa n’impamvu z’umubiri, ahubwo ko bishobora guterwa n’ubuzima bwa buri munsi, imitekerereze cyangwa ibibazo byo mu muryango….

Soma inkuru yose