Gisagara: Umugabo n’umuhungu we bafashwe bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 66

Abantu babiri bo mu muryango umwe, barimo umugabo n’umuhungu we, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru w’imyaka 66 witwa Kubwimana Agnès.

Urupfu rw’uyu mukecuru rwabereye mu Mudugudu wa Gahora, Akagari ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho bivugwa ko yaba yarishwe akoreshejwe agafuni.

Nk’uko ikinyamakuru UMUSEKE kibitangaza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Save bwamenye amakuru y’urupfu rwa Kubwimana Agnès mu ijoro ryo ku wa Gatatu, maze batabara bafatanyije n’inzego zirimo Polisi y’u Rwanda ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Gitifu w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage yagaragazaga ko hari umuturanyi w’uyu mukecuru bari bafitanye amakimbirane, aho bamwe bamushinjaga ko yaba yararogeye umwana.

Yagize ati bamwe mu baturage bakekaga ko abantu bo muri uwo muryango bashobora kuba ari bo bamukubise agafuni bikamuviramo urupfu.

Nyuma yo gutangira iperereza, inzego z’umutekano zahise zifata umugabo n’umuhungu we bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha. Gitifu Murenzi yavuze ko uwo musore yafashwe anasanganwa igikoresho bakeka ko cyakoreshejwe mu kwica nyakwigendera.

Aba bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Save, aho bategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo hakurikizwe inzira z’amategeko.

Umuyobozi w’Umurenge wa Save yasabye abaturage kwirinda kwihanira, avuga ko n’iyo umuntu yaba akekwaho gukora icyaha cyangwa agifatanywe, agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo zikore iperereza kandi zikurikirane ibibazo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umurambo wa Kubwimana Agnès wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kibirizi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko ubwo Polisi na RIB bahageraga basanze uyu mukecuru yahohotewe bikamuviramo gupfa.

Inzego z’ubutabera n’ubugenzacyaha zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’ababigizemo uruhare.

Iyi nkuru tuyikesha UMUSEKE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *