Gatsibo: Abaturage 14 barakekwaho kunywa ubushera buhumanije

Abaturage 14 bo mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagari ka Gituza, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera bwari bwateguriwe abari bagiye gufasha umuturage mu mirimo y’ubuhinzi.

Aba baturage batangiye kuribwa mu nda nyuma yo kunywa ubwo bushera, bituma bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo no ku Bitaro bya Ngarama.

Muri abo 14, icyenda bamaze gusezererwa, mu gihe bane bakomeje kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo, mu gihe undi umwe ari ku Bitaro bya Ngarama.

Amakuru avuga ko ubwo bushera bwari bwenzwe n’umuturage wari wateguye igikorwa cy’ubuhinzi, akabuha abari baje kumufasha. Bivugwa ko bwari bwakozwe mu buryo butemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemeje ibyabaye, asaba abaturage kwirinda inzoga zitemewe, zirimo izizwi nka “ibyuma” n’izindi nzoga gakondo zitujuje ubuziranenge.

Gasana yavuze ko uwakoze ubwo bushera ashobora gukurikiranwa n’amategeko kubera kubukora nta burenganzira, nubwo na we ari mu bantu bagizweho ingaruka n’ubwo bushera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *