Davido yamaze gutangazwa mu bazashimirwa muri Amerika.

Davido wateje imbere Ndetse akanadika amateka akomeye muri Afrobeats ku ruhando rw’afurika ndetse no kuruhando mpuzamahanga agiye guhabwa inyenyeri y’abanyabigwi bagize uruhare mu guteza imbere umuco w’abirabura. Davido yumviswe na miliyari eshanu ku mbuga zicururizwaho imiziki. Amashusho y’indirimbo yasakaje kuri Youtube yarebwe n’abarenga miliyari 1.2. Mu 2023 byatumye ahita aba umunyafurika wa mbere wumviswe cyane kuri iTunes abikesha album yise Timeless yanahataniye ibyiciriro bitatu muri Grammy Award nubwo yatashye bitabaye uko yabicyekaga muri macye ntago icyo gihe amahirwe yamusecyeye

Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, hano muri afurika, Davido yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazahabwa inyenyeri I Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni igikorwa gitegurwa n’ihuriro riharanira impinduramatwara n’iterambere ry’umuco w’abirabura ku ruhando mpuzamahanga rizwi nka’Black American Music Association, Georgia Entertainment Caucus..

Ryatangiye gushimira abagize impinduka mu mibereho y’abirabura binyuze mu buhanzi n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’Uruganda rw’imyidagaduro mu 2021.

Muri uwo mwaka bahereye kuri Beyoncé, Michael Jackson, Usher, Ms. Lauryn Hill, Snoop Dogg, Mary J. Blige, Tyler Perry, James Brown,Ludacris, Paul S.Morton,Maynard Jackson, Quincy Jones, Stevie Wonder, Fela Kuti uri mu bazashimirwa ku itariki 1 Kamena 2026.

Uwo muhango urangwa no gukorerwa igishushanyo kiriho amazina y’uwashimiwe, kigashyirwa hasi ahabugenewe hanze ya sitade yitwa Mercedes Benz. Ludacris yacuruje album 24 ku isi ariko kandi azaba yizihiza imyaka 25 ashinze umuryango ufasha abakene yise’Ludacris Foundation’ na we azashimirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *