Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League yongera gushimangira ubufatanye na Visit Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain nyuma yo kwegukana Igikombe cya UEFA Champions League cya 2025/26, anashimangira akamaro k’ubufatanye iyi kipe ifitanye na gahunda ya Visit Rwanda.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X nyuma y’umukino wa nyuma wabereye muri Puskás Aréna, aho PSG yatsinze Arsenal kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120.

Perezida Kagame yavuze ko PSG yari ikwiye iki gikombe, ashimira n’umusaruro wayo mu marushanwa y’i Burayi, by’umwihariko kuba ibashije kucyegukana ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Yagize ati: “Ndashimira umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain ku Gikombe cya UEFA Champions League yari ikwiye no kuba icyegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.”

Perezida Kagame yanashimiye Arsenal ku rugendo rwiza yagize muri iri rushanwa ndetse no guhatana kugeza ku munota wa nyuma, avuga ko amakipe yombi yatanze umukino washimishije abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi.

U Rwanda n’ikipe ya PSG bifitanye ubufatanye mu kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kuva mu mwaka wa 2019. Binyuze muri aya masezerano, izina rya Visit Rwanda rikomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa by’iyi kipe yo mu Bufaransa.

Ku rundi ruhande, ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal bwatangiye mu 2018, ariko amasezerano hagati y’impande zombi arateganyijwe kurangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Intsinzi ya PSG yongeye kugaragaza uburyo amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi akomeje kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mikoranire y’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *