Amerika na Irani byongeye kurasana

Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wongeye kuzamuka nyuma y’uko impande zombi zishinjanya kurenga ku gahenge k’iminsi 60 zari zimaze iminsi mike zemeranyijeho.

Ku wa 1 Kamena 2026, igisirikare cya Amerika gikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) cyatangaje ko cyagabye ibitero ku birindiro bya Iran biri mu gace ka Goruk no ku Kirwa cya Qeshm, nyuma yo gushinja Iran guhanura drone ya Amerika yo mu bwoko bwa MQ-1 Predator yavugaga ko yari iri mu mazi mpuzamahanga.

CENTCOM yavuze ko izi ngabo zasenye uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwa Iran, sitasiyo igenzura drones ndetse na drones ebyiri zafatwaga nk’izashoboraga guhungabanya umutekano w’ubwato bwambukiranya Umuhora wa Hormuz.

Ku ruhande rwa Iran, umutwe wa IRGC watangaje ko Amerika yabanje kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’itumanaho biri ku Kirwa cya Sirik no ku Kirwa cya Qeshm, bituma na yo irasa ku birindiro by’ingabo za Amerika mu karere k’Ikigobe. Iran ivuga ko ibyo bitero byari uburyo bwo kwihimura ku bikorwa bya Amerika.

Hagati aho, igihugu cya Kuwait cyatangaje ko cyahagurukije uburyo bwacyo bwo kurinda ikirere nyuma yo kubona drones na misile byarashwe byerekeza muri icyo gihugu, ibintu byakajije impungenge z’umutekano mu karere.

Iyi mirwano mishya yabaye nyuma y’uko ku wa 28 Gicurasi 2026, intumwa za Amerika n’iza Iran zari zumvikanye ku gahenge k’iminsi 60 kagamije kugabanya ubushyamirane no gufasha kongera gufungura Umuhora wa Hormuz unyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku Isi.

Nubwo Perezida Donald Trump yakomeje kugaragaza icyizere ko ibiganiro bishobora gukomeza, ibikorwa bya gisirikare biri kuba hagati y’impande zombi byatumye benshi bibaza niba ayo masezerano y’agahenge azaramba.

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, impuguke mu bya politiki mpuzamahanga zigaragaza ko imirwano mishya ishobora gukomeza guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no kuzamura ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *