Ikipe y’u Bushinwa ishobora kuba itabonetse mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ariko igihugu cyayo kiri kugaragara cyane binyuze mu bigo by’ikoranabuhanga byabaye abafatanyabikorwa b’ingenzi b’iri rushanwa, bikomeje kwerekana imbaraga zabyo ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Ikipe y’Igihugu y’u Bushinwa itari mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ikoranabuhanga n’ibicuruzwa by’icyo gihugu byo biri mu bikomeje kugaragara cyane muri iri rushanwa. Kuva ku mupira ukoreshwa mu mikino, ikoranabuhanga ryifashishwa n’abasifuzi, uburyo bwo gutwara abafana kugeza ku bikoresho by’abakunzi b’umupira w’amaguru, ikirango cya “Made in China” kigaragara henshi.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye by’iri terambere ni TRIONDA, umupira ukoreshwa muri iri rushanwa, wakozwe mu mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa. Ufite imiterere yihariye y’ibice bine bituma uba hafi yo kuba uruziga rutunganye kurusha indi mipira yakoreshejwe mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Uyu mupira kandi urimo ikoranabuhanga rikusanya amakuru ku muvuduko mwinshi rikayohereza mu gihe nyacyo, rifasha abasifuzi gufata ibyemezo ku bibazo bikunze guteza impaka nko kurarira cyangwa gukora umupira n’ukuboko.
Mu rwego rwo gufasha abasifuzi n’ikoranabuhanga rya VAR, ibigo by’Abashinwa na byo bifite uruhare rukomeye. Hisense yatanze za ekara zifasha mu gusuzuma amashusho ya VAR, mu gihe Lenovo yatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa na servers bifasha gukurikirana no gutunganya amakuru ava ku bibuga byose byakira imikino.

Iri koranabuhanga rikoreshwa kandi mu gukora amashusho ya 3D afasha mu gusuzuma neza aho abakinnyi bahagaze, cyane cyane mu bihe byo kugenzura niba habaye kurarira.
No hanze ya stade, uruhare rw’u Bushinwa rurigaragaza. Muri Mexique, imwe mu bihugu byakiriye iri rushanwa, kompanyi CRRC yakoze gari ya moshi zifasha gutwara abafana hagati y’imijyi yakiriye imikino, mu gihe bisi nyinshi zikoresha ingufu zisubira nazo zakozwe n’inganda zo mu Bushinwa.

Si ibikorwaremezo gusa, kuko n’ibikoresho by’abafana birimo imyenda, amabendera, ingofero n’ibindi bicuruzwa bikomeje gukorerwa mu Bushinwa no koherezwa mu bihugu bitandukanye byakira irushanwa.
Muri rusange, nubwo ikipe y’u Bushinwa ititabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, igihugu cyigaragaje nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’iri rushanwa binyuze mu ikoranabuhanga, ibikoresho n’ibikorwaremezo byifashishwa mu gutuma rigenda neza, bikagaragaza uruhare rukomeje kwiyongera rw’u Bushinwa mu mikino mpuzamahanga.









