Agahinda i Nyamasheke: Umwana w’Imyaka 13 Yarohamye mu Kivu, Harakekwa ko Yasunitswemo na Mugenzi we

Umwana witwa Habumugisha Toni, wari ufite imyaka 13 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu Kiyaga cya Kivu nyuma yo kurohama, mu gihe hakekwa ko yaba yarasunitswemo na mugenzi we w’imyaka 12.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bwerankori, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo ku wa 9 Nyakanga 2026, mu masaha y’igicamunsi, aho amakuru y’ibanze yagaragaje ko uyu mwana yari yajyanye na mugenzi we mbere y’uko arohama muri iki kiyaga.

Amakuru yamenyekanye ahagana saa cyenda n’iminota 40 z’amanywa, ubwo abaturage bahamagaraga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze babumenyesha ko hari umwana witwa Habumugisha Toni warohamye mu Kiyaga cya Kivu. Hari amakuru kandi yavugaga ko ashobora kuba yasunitswemo na mugenzi we w’imyaka 12, nubwo icyo cyaha kitarahita cyemezwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihombo bwatangaje ko bukimara kumenya aya makuru, bwahise bwihutira kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo hatangire igikorwa cyo gushakisha uyu mwana wari warohamye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jerome, yavuze ko bihutiye kwiyambaza ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo rifashe mu bikorwa byo gushakisha no kurohora umurambo wa Habumugisha Toni.

Yagize ati: “Iby’uko yasunitswe na mugenzi we, ntabwo mbizi. RIB iri kubikurikirana. Icyo navuga ni uko hari umwana warohamye mu Kiyaga cya Kivu, twiyambaza ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano, uwo mwana yabonetse nijoro mu saa yine yapfuye.”

Nyuma y’amasaha menshi yo gushakisha, umurambo wa Habumugisha Toni wabonetse mu ijoro, ahagana saa yine, ariko yamaze kwitaba Imana.

Ubuyobozi bwagaragaje ko impamvu nyayo y’uru rupfu n’icyaba cyarubanjeho bikiri gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, cyane cyane ku makuru avuga ko yaba yarasunitswe n’undi mwana bari kumwe. Iperereza rya RIB ni ryo rizatanga umucyo ku byabaye n’uko byagenze.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko ikibazo cy’abarohamira mu Kiyaga cya Kivu gikomeje gutera impungenge muri uyu murenge, kuko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2026, mu Murenge wa Gihombo honyine hamaze gupfa abantu batatu bazize kurohama muri iki kiyaga.

Yasabye ababyeyi n’abarerera abana kurushaho kubaba hafi muri ibi bihe by’ikiruhuko cy’impeshyi, bakababuza kujya ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, by’umwihariko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Ati: “Muri iki kiruhuko cy’impeshyi abana baba bakeneye kwidagadura, ni na yo mpamvu ababyeyi baba bakwiye gukurikiranira hafi abana babo, kuko iki Kivu gikunze akenshi guhitana ubuzima bw’abana. Turasaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana, ntibirirwe mu rugo bonyine cyangwa ngo bajye ahantu h’amazi batari kumwe n’umuntu mukuru ubakurikirana.”

Urupfu rwa Habumugisha Toni rwongeye kwibutsa ubukana bw’impanuka zo kurohama zikomeje gufata ubuzima bw’abana n’abandi baturage begereye Ikiyaga cya Kivu, cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko aho abana baba bafite umwanya munini wo gukina no gutembera.

Umurambo wa Habumugisha Toni wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora, mu gihe umuryango we ukomeje kwitegura umuhango wo kumushyingura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *