COMESA iri gutegura Politiki ya AI ihuriweho n’ibihugu 21 biyigize

Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) watangiye ibiganiro ku rwego rw’ibihugu bigize uyu muryango bigamije gutegura Politiki ihuriweho y’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), mu rwego rwo gufasha ibihugu 21 biwugize gukoresha AI mu buryo bumwe kandi bujyanye n’amategeko ahuriweho.

Iki gikorwa ni kimwe mu bigize gahunda ya Inclusive Digitalization in Eastern and Southern Africa (IDEA), umushinga ufite agaciro ka miliyari 2.48 z’Amadolari ya Amerika, uterwa inkunga na Banki y’Isi (World Bank), ugamije guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye kuri digitali mu bihugu birenga 15 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Kenya ni yo yatangirijwemo ibiganiro

Icyiciro cya mbere cy’ibi biganiro cyabereye i Nairobi muri Kenya, aho kuva ku wa 29 Kamena 2026 habereye amahugurwa yamaze iminsi ine ahuje inzobere mu ikoranabuhanga, abafata ibyemezo n’abandi bafatanyabikorwa.

Nyuma yaho, Zambia yakurikiyeho ku wa 13 Nyakanga 2026, mu gihe biteganyijwe ko n’ibindi bihugu bigize COMESA bizakomeza kwakira ibi biganiro mu byumweru biri imbere.

Harateganywa umushinga umwe uzafasha ibihugu byose

Ibi biganiro biteganyijwe kuzatanga umusaruro w’ingenzi urimo:

  • Gushyiraho Politiki rusange ya AI ihuriweho n’ibihugu bya COMESA.
  • Gutegura amategeko n’amabwiriza ahuriweho agenga ikoreshwa rya AI.
  • Gushyiraho gahunda y’ibikorwa igamije guteza imbere ikoreshwa rya digitali no gutuma abaturage bose bungukira ku ikoranabuhanga.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri COMESA, Leonard Chitundu, yavuze ko intego nyamukuru ari uguhuza amategeko n’amabwiriza kugira ngo ibihugu byose bishobore kungukira ku bwenge buhangano.

Yagize ati:”Intego yacu ni uguhuza politiki, amabwiriza n’amategeko kugira ngo ibihugu byose bigize COMESA bibashe kungukira kimwe ku AI n’andi koranabuhanga agezweho.”

Yanashimangiye ko ibyemezo bizafatwa bizashingira ku mibereho n’ibikenewe muri buri gihugu, aho gushyiraho amategeko rusange atita ku miterere y’ibihugu.

Afurika ikomeje guhuza imbaraga mu miyoborere ya AI

Igikorwa cya COMESA kije gikurikira izindi gahunda zitandukanye Afurika yatangiye mu rwego rwo guhuza politiki za AI.

Muri Mata 2026, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wasinyiye i Kigali itangazo rigamije gushyiraho politiki ihuriweho ya AI, Ikigega cy’Akarere gishinzwe AI ndetse n’umushinga wo kubaka uruganda rwa AI muri Uganda.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2026 kandi, ibihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bikoresha Igifaransa birimo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Guinea, Mali na Sénégal na byo byemeranyije ku rwego rumwe rw’imiyoborere ya AI.

Ibi byose bigaragaza ko Afurika iri kugenda yubaka uburyo buhuriweho bwo gukoresha AI.AI ishobora kongera ubukungu bwa AfurikaCOMESA ishingira ku mibare yatangajwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), igaragaza ko AI ishobora kongera ubukungu bwa Afurika bukagera kuri tiriyari imwe y’Amadolari ya Amerika bitarenze umwaka wa 2035.

Raporo ya AfDB yasohotse muri Kamena 2025 ivuga kandi ko AI ishobora gutanga imirimo mishya miliyoni 40 ishingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi mibare ni na yo yashingiweho mu gutangiza gahunda ya AI 10 Billion Initiative, umushinga wa miliyari 10 z’Amadolari watangijwe ku bufatanye bwa AfDB na UNDP.

Haracyari icyuho hagati y’ibihugu

Nubwo AI iri kwiyongera muri Afurika, raporo ya GIRAI 2026 igaragaza ko mu bihugu 54 bya Afurika, 15 gusa ari byo bimaze kugira politiki yihariye ya AI.

No muri COMESA ubwaho, ibihugu ntibiratera imbere kimwe. Kenya iri mu bihugu bike bya Afurika bifite uburyo buhamye bwo kuyobora AI, mu gihe ibindi bikiri mu ntangiriro zo gutegura amategeko n’ingamba zibigenga.

COMESA ivuga ko gushyiraho politiki ihuriweho bizorohereza ibigo n’abashoramari bakorera mu bihugu byinshi bya COMESA, kuko batazongera guhura n’amategeko atandukanye muri buri gihugu.

Bizashingira ku ngamba za Afurika Yunze Ubumwe

Iyi politiki izubakira ku Continental AI Strategy yemejwe na Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mwaka wa 2024, ndetse ikazashingira no ku bunararibonye bwa Kenya, igihugu kimaze gutegura umwe mu mishinga y’amategeko ya AI ufatwa nk’uwateye imbere kurusha iyindi muri Afurika.

Gutangiza ibiganiro byo gushyiraho politiki ihuriweho ya AI ni intambwe ikomeye kuri COMESA mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga no korohereza ibihugu gukoresha ubwenge buhangano mu buryo buhuje.

Iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa neza, ishobora gufasha ibihugu bya COMESA guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, kongera amahirwe y’ishoramari, guhanga imirimo mishya no gutuma abaturage benshi bungukira ku mpinduramatwara ya AI iri gukomeza kwihuta ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *