U Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima rufasha abaturage bose kubona serivisi zibafitiye akamaro. Binyuze muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima, imikorere y’abajyanama b’ubuzima n’ikwirakwizwa rya serivisi z’ingenzi mu gihugu hose, rwabaye urugero rwiza rw’ibishoboka ku bindi bihugu byinshi bya Afurika.
Nubwo bimeze bityo, ubuvuzi bwo kugabanya ububabare (palliative care) buracyafite urugendo rurerure kugira ngo bugere kuri bose, cyane cyane mu bice by’icyaro n’ahandi ibikorwa remezo by’ubuzima bitaragera ku rwego rwifuzwa.
Mu gihe icyizere cyo kubaho gikomeje kwiyongera, ni na ko indwara zitandura nka kanseri, iz’umutima, iz’impyiko n’izifata ubwonko zikomeje kwiyongera. Ibi bituma umubare munini w’Abanyarwanda bahura n’uburwayi bumara igihe kirekire kandi burimo ububabare bw’umubiri, ihungabana ryo mu mutwe n’ibibazo by’imibereho ugenda urushaho kwiyongera.
Ku miryango myinshi, igiteye ubwoba kurusha ibindi si urupfu ubwarwo, ahubwo ni ukubona uwo bakunda ababazwa kandi nta buryo bafite bwo kumworohereza. Aha ni ho ubuvuzi bwo kugabanya ububabare bugira uruhare rukomeye. Bufasha kugabanya uburibwe, koroshya ibimenyetso by’indwara no gutanga ihumure ryo mu mutwe, bikafasha abarwayi kubaho neza mu gihe basigaranye.
Ubu buvuzi kandi bujyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, zishingiye ku guherekeza umuntu mu cyubahiro, mu rukundo no mu mahoro kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.
Ku rwego rwa Afurika, ikibazo kirakomeye kurushaho. Nubwo umubare w’abakeneye ubu buvuzi ukomeje kwiyongera, imibare igaragaza ko munsi ya 5% gusa ari bo babasha kububona. Ibi biterwa n’ibibazo birimo ubuke bw’abakozi babihuguriwe, kutaboneka kw’imiti y’ingenzi igabanya ububabare nka morphine, ubushobozi buke bw’inzego z’ubuzima ndetse n’imyumvire ikiri hasi ku kamaro k’ubu buvuzi.
Hari n’abakibona nk’ikimenyetso cyo kwiheba cyangwa kwemera ko umuntu atagishoboye gukira, nyamara intego yabwo si ugutegereza urupfu, ahubwo ni ugufasha umurwayi kubaho neza no kugumana icyubahiro cye mu rugendo rw’indwara.
Ni igihe cyo gutangira ibikorwa
Niba Afurika n’u Rwanda byifuza ko ubuvuzi bugera kuri bose kandi bukita ku muntu mu buryo bwuzuye, ubuvuzi bwo kugabanya ububabare bugomba gushyirwa mu by’ingenzi byitabwaho.
Icya mbere, mu gihe cy’umwaka umwe, Guverinoma zigomba kwinjiza ubu buvuzi muri politiki z’ubuzima no kubugenera ingengo y’imari ihagije. Bwakwiye kuba kimwe mu bigize serivisi z’ingenzi zishingirwa abaturage bose.
Icya kabiri, hakenewe kongera ubumenyi mu bakozi b’ubuzima. Mu mezi 18 ari imbere, amasomo ajyanye n’ubu buvuzi akwiriye kwinjizwa mu myigishirize y’abaganga, abaforomo, abatanga imiti n’abakozi b’imibereho myiza, haba mu mashuri no mu mahugurwa y’akazi.
Icya gatatu, hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutuma imiti igabanya ububabare iboneka ku buryo buhoraho. Imiti nka morphine n’indi ikoreshwa mu koroshya uburibwe ikwiye kugera mu mavuriro yose ayikeneye.
Icya kane, ibikorwa remezo bishyigikira ubuvuzi butangirwa mu ngo no hafi y’abaturage bikwiye kwagurwa. Ibi bikubiyemo gahunda zo gusura abarwayi mu ngo, kubaherekeza no guha imiryango yabo ubumenyi n’ubufasha bukenewe.
Icya gatanu, hakwiye gukorwa ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage icyo ubu buvuzi ari cyo n’akamaro kabwo, kugira ngo imyumvire itari yo ikibangamiye ikoreshwa ryabwo icike.
Ibi byose bigomba kujyana no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no gupima uko izi serivisi zitangwa, uko imiti iboneka, uko abarwayi boherezwa ku mavuriro abakwiriye n’uko gahunda zo kubitaho mu ngo zikora.
U Rwanda rwamaze kugaragaza ko ubuyobozi bufite icyerekezo bushobora guhindura ubuzima bw’abaturage. Rufite amahirwe yo kongera kuba urugero muri Afurika, ruyobora urugendo rwo gutuma n’abafite indwara zidashobora gukira bahabwa amahirwe yo kubaho mu cyubahiro, mu ihumure no mu cyizere kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwabo.










