Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi byamusigiye umukoro ukomeye wo gukoresha ijwi n’urubuga afite mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera ibikorwa byinshi.
Mu ruzinduko yakoranye n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonke ndetse n’itsinda ry’abafatanyabikorwa ba Ramjaane Joshua Foundation, yasobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 32.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Kigali, Ramjaane yashyize indabo ku mva rusange anunamira inzirakarengane zishyinguyemo, agaragaza ko ibyo yabonye n’ibyo yumvise bizamufasha kurushaho gusobanurira abandi amateka nyakuri y’u Rwanda.
Uru ruzinduko rukurikiye igikorwa cy’ubugiraneza Ramjaane Joshua Foundation yakoze ku wa 17 Nyakanga 2026, aho yatanze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 1,000 bo mu Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka mu Karere ka Bugesera.
Ni igikorwa cyashimangiye uruhare rw’uyu munyarwenya mu bikorwa byo gufasha imibereho myiza y’abaturage.












