Inkongi z’Umuriro Zikomeje Guteza Icyoba mu Bufaransa na Espagne, Abaturage Ibihumbi Bimurwa

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kwimurwa mu Bufaransa no muri Espagne nyuma y’aho inkongi z’umuriro zikomeye zikomeje gukwira mu buryo budasanzwe, zigatwika amashyamba, inzu n’ibikorwaremezo. Ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwatangaje ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo burokore ubuzima bw’abaturage mu gihe ubushyuhe bukabije n’umuyaga bikomeje gukaza ikibazo.

Mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa, ubuyobozi bwategetse ko abaturage bose batuye cyangwa bari mu biruhuko ku gace ka Cap Ferret bava muri ako gace mu rwego rwo kwirinda inkongi y’umuriro ikomeje gukwira ku muvuduko ukabije. Abantu benshi bahungishijwe bakoresheje amato, abandi banyura mu mihanda berekeza ahatekanye.

Iyi nkongi yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, imaze gutwika hegitari zirenga 10,000 z’amashyamba n’ubutaka. Inzu nyinshi ndetse n’ahakambikirwa ba mukerarugendo byangiritse, mu gihe abaturage barenga 40,000 bamaze kwimurwa cyangwa bari mu nzira yo kwimurwa. Abashinzwe kuzimya umuriro bavuga ko umuriro ukwirakwira cyane cyane nijoro, ibintu bitari bisanzwe bibaho.

Mu kandi gace ka Biscarrosse na ho abaturage barenga 23,000 bavuye mu ngo zabo nyuma y’aho indi nkongi ikomeye itangiriye. Umuyaga mwinshi n’ubushyuhe buri hejuru ya dogere 36 Celsius bikomeje gutuma ibikorwa byo kuzimya umuriro bigorana.

Muri Espagne na ho ibintu ntibyoroshye. Guverinoma yatangaje ibihe bidasanzwe by’ubutabazi ku rwego rw’igihugu nyuma y’aho inkongi zikomeye zibasiye uturere twegereye Madrid. Abaturage barenga 19,000 bamaze kwimurwa mu mijyi itandukanye, mu gihe umuriro wakomeje guhuza ibice byinshi ukarushaho gukomera.

Perezida w’akarere ka Madrid, Isabel Díaz Ayuso, yavuze ko iyi ari inkongi mbi kurusha izindi zose akarere kabaye kagize mu mateka yako. Na Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yasabye abaturage gukomeza kwitwararika kuko ikibazo gikomeje gufata indi ntera.

Abahanga mu bijyanye n’ikirere bavuga ko ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku mugabane w’u Burayi ari imwe mu mpamvu zituma inkongi z’umuriro ziba nyinshi kandi zikagorana kuzizimya. Ubumwe bw’u Burayi bwamaze kohereza indege n’indege za kajugujugu byo gufasha mu bikorwa byo kurwanya izi nkongi mu Bufaransa no muri Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *