Papa Leo XIV yahuye n’itangazamakuru ryo muri Rome kugira ngo barebere hamwe imigendekere y’amatora yamusize atorewe kuyobora kiliziya Gatorika.
Iminsi 4 irirenze nyuma y’uko habayeho utorwa rya Papa mushya, Papa Leo XIV niwe wegukanye uyu mwanya wo kuyobora Kiliziya mu myaka iri imbere.
Ku wa mbere taliki 12 Gicurasi 2025, nibwo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rya Rome, yashimye imyitwarire y’abanyamakuru bagize mu by’umweru bike bishize. Papa yikije ku ngingo zitandukanye.
Kwimakaza umuco w’amahoro.
Papa Leo XIV yatangiye ikiganiro ke ahampagarira abanyamakuru gutangaza amakuru ariko abiba umuco w’amahoro mu baturage.
Yasabye abanyamakuru gukora uko bashoboye bakirinda amakuru abiba amacakubiri, kudakoresha amagambo akomeretsanya, kutajya mu ihangana Kandi ntibitandukanye no gushaka ukuri gushingiye ku rukundo.
Yongeyeho ko uko duhererekanya amakuru ari ingenzi cyane, ati:
Tugomba kuvuga “NO” ku magambo ndetse n’amashusho biganisha ku ntambara, tugomba kwirinda intambara.
Yasabye ukwishyira ukuzina kw’itangazamakuru.
Papa Leo XIV yongeye gushimangira ubufatanye bwa Kiliziya n’ubw’abanyamakuru bagiye bafungwa bazira gutangaza ukuri, yahise asaba ko barekurwa.
Yatangaje ko uku guhohoterwa kw’aba banyamakuru kwagakwiye kwibutsa Isi akamaro ko gutanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kuri buri muntu ndetse n’ubw’itangazamakuru, yongeyeho ati: ” Umuntu ufite amakuru ni we ushobora gukora amahitamo ashatse Kandi amunogeye”
Yashimiye abitangira ukuri.
Papa Leo XIV yashimiye abanyamakuru biyemeje gutangaza amakuru y’ukuri cyane cyane aba agaragaza Kiliziya [Itorero] mu bwiza bw’urukundo rwa Kiristu (Christ).
Yabasabye kwirinda ivangura ndetse n’izindi mvugo zikunzwe gukoreshwa ariko zitatekerejweho (Clichés), ahubwo abasaba gusangiza abandi “abo ari bo”
Yakomeje avuga ko ibihe tugezemo bigoye kandi birimo ibibazo by’inshi bisaba buri wese kugira icyo akora.
Yagarutse ku ngorane zigenda zigaragara muri iki gihe.
Agaruka kuri iyi ngingo yagize ati:
Kiliziya [Itorero] rigomba guhura n’ibibazo biterwa n’Igihe tugezemo”
Yongeyeho ko tutagomba gucibwa intege n’amagambo yadutse yuzuyemo kutigirira ikizere cy’ahazaza.
Tubibutsa ko uyu ari Papa mushya usimbuye Papa uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize.