Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje kuwa Gatatu umushinga w’itegeko uzemerera abantu bakuru bafite indwara zidakira kandi zitavurwa gusaba ubufasha bwo kurangiza ubuzima bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iri tegeko rifatwa nk’intambwe ikomeye mu mpaka n’ibiganiro bimaze imyaka myinshi bibera mu Bufaransa ku burenganzira bw’abarwayi bafite uburwayi bukomeye bwo kwifatira icyemezo ku iherezo ry’ubuzima bwabo.
Perezida Emmanuel Macron yashimye uburyo iki kibazo cyaganiriweho, ashimangira ko ibiganiro byaranze kubahana no gushaka umuti wubakiye ku cyubahiro cy’umuntu.
Umushinga w’itegeko watowe n’Abadepite 291 bawushyigikiye mu gihe 241 bawurwanyije, nyuma y’inzira ndende y’isuzumwa. Nubwo wari warigeze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, Sena yari yarawuteye utwatsi, ariko Guverinoma iza kwifashisha ububasha buteganywa n’Itegeko Nshinga kugira ngo Umutwe w’Abadepite ufate umwanzuro wa nyuma.
Iri tegeko riteganya ko abantu bakuru bafite uburwayi budakira, butavurwa kandi bubatera imibabaro ikomeye, bashobora gusaba imiti yabafasha gupfa mu buryo bwemewe n’amategeko. Uwo muti ushobora gufatwa n’umurwayi ubwe cyangwa agafashwa n’umuganga cyangwa umuforomo igihe ubuzima bwe butamwemerera kuwifatira.
Kugira ngo umuntu yemererwe ubu bufasha, agomba kuba afite ubushobozi bwo gufata icyemezo ku bushake bwe, azi neza ingaruka zabwo kandi afite ububabare bukabije budashobora kugabanywa n’ubuvuzi cyangwa abona ko budashobora kwihanganirwa.
Mbere yo gutanga uburenganzira bwo gukoresha ubu buryo, umuganga azabanza gusuzuma dosiye y’umurwayi, igasuzumwa kandi n’itsinda ry’inzobere mu buvuzi. Icyakora, umwanzuro wa nyuma uzaguma mu maboko y’umurwayi, kandi azaba yemerewe kwisubiraho igihe icyo ari cyo cyose.
Nubwo iri tegeko ryamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, riracyategereje gusuzumwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo harebwe niba rihuye n’amahame n’ingingo z’itegeko nshinga ry’u Bufaransa mbere yo gutangira gukurikizwa.










