Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyaburiye Abanyarwanda ko igituntu kitagomba gufatwa nk’indwara yibasira ibihaha gusa, kuko gishobora gukwira mu bindi bice by’umubiri birimo amagufa, inturugunyu, ubwonko ndetse n’imyanya myibarukiro y’abagore n’abagabo.
Imibare igaragaza ko mu myaka irindwi ishize abantu 42.103 banduye igituntu mu Rwanda. RBC ivuga ko buri mwaka abarwayi 62 ku bantu 100.000 basanganwa igituntu, mu gihe 2,4 ku bantu 100.000 bahitanwa na cyo.
Igituntu gishobora kuva mu bihaha kikanyura mu maraso kikagera mu bindi bice by’umubiri. Iyo ubudahangarwa bw’umubiri bugabanutse, udukoko dutera igituntu dushobora kongera gukora maze tugatera uburwayi mu gice twihishemo.
RBC ivuga ko igituntu gishobora no kwibasira imyanya myibarukiro. Ku bagore gishobora gufata imyanya y’imyororokere, naho ku bagabo kikibasira imiyoborantanga n’udusabo tw’intanga. Ibi bishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo kororoka iyo indwara itavuwe hakiri kare.
Nubwo bimeze bityo, 80% by’abarwayi bagaragara mu Rwanda bafite igituntu cyo mu bihaha. Hari kandi igituntu gifata inturugunyu, amagufa n’ibindi bice by’umubiri.
RBC isaba Abanyarwanda kwihutira kujya kwa muganga igihe bagize ibimenyetso birimo inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga, umuriro, kubira ibyuya nijoro, guta ibiro, gucika intege cyangwa gukorora amaraso.
Dr Habimana yavuze ko nubwo igituntu gishobora gufata ibice byinshi by’umubiri, igikunda kugaragara cyane mu Rwanda ari igifata ibihaha. Yagaragaje ko iki cyiciro cyihariye umubare munini w’abarwayi bose baboneka buri mwaka.
Ati: “Igituntu giturutse ku bihaha usanga cyihariye 80% by’abarwayi bose tugira mu gihugu. Aha kabiri ni igituntu gifata inturugunyu zikabyimba, hakaza igituntu kizana amazi inyuma y’ibihaha aho gifata agashashi gatwikiriye ibihaha ugasanga umuntu arahumeka insigane.”
RBC isaba Abanyarwanda kudakerensa ibi bimenyetso no kutumva ko igituntu ari indwara ifata ibihaha gusa, ahubwo ko igihe cyose umuntu abonye impinduka zidasanzwe ku buzima bwe akwiye kwihutira kugana ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima, agasobanurira muganga ibimenyetso byose afite n’igihe amaze abyumva, kugira ngo afashwe hakiri kare mbere y’uko indwara ikwira mu mubiri cyangwa igira ingaruka zikomeye zirimo no kwangiza imyanya myibarukiro











