Impamvu Abagore Barushaho Kwifuza Imibonano Mu Gihe cy’Uburumbuke

Hari igihe abagore benshi bumva ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwiyongera kurusha ibindi bihe. Akenshi ibi bibaho mu gihe cy’uburumbuke, igihe umubiri uba uri gutegura cyangwa kurekura intanga ishobora gusama.

Abashakashatsi bavuga ko impinduka z’imisemburo (hormones) zibera mu mubiri w’umugore muri iki gihe zishobora kugira uruhare mu kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Impinduka Zigaragara Mu Mubiri

Mu gihe cya ovulation, bamwe mu bagore bashobora kubona impinduka zitandukanye zirimo:

  • Kwiyongera k’ubushyuhe bw’umubiri
  • Kumva impumuro kurushaho
  • Kongera kumva uburyo gukorwaho bibanezeza
  • Kwiyongera kw’imbaraga z’umubiri
  • Kugira icyizere cyinshi
  • Uruhu rusa neza kandi rukagira ububengerane

Abashakashatsi bavuga ko izi mpinduka zose zifitanye isano n’uburyo umubiri uba witegura amahirwe yo gusama.

Igihe Cy’Ubwiyongere Bw’Uburumbuke

Ovulation ubwayo ishobora kumara hagati y’amasaha 12 na 24, ariko igihe umugore aba afite amahirwe menshi yo gusama gishobora kumara iminsi igera kuri itanu.

Nyuma y’iki gihe hakurikiraho icyiciro kizwi nka Phase Lutéale, aho umubiri utangira gukora umusemburo wa progesterone ufasha gutegura nyababyeyi kwakira inda mu gihe habayeho gusama.

Iyo gusama kutabayeho, urugero rw’uyu musemburo ruragabanuka, bikarangira umugore abonye imihango.

Si Kimwe Ku Bagore Bose

Nubwo abagore benshi bagira ukwiyongera kw’icyifuzo cyo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cya ovulation, ntabwo ari ko bimeze kuri bose.

Hari abagore bamwe bumva ibyo byiyumviro mbere gato y’imihango, abandi bikabaho mu bihe bitandukanye bitewe n’imiterere y’umubiri wabo ndetse n’uko ukwezi kwabo kugenda.

Abaganga bagaragaza ko izi mpinduka ari ibisanzwe kandi zishingiye ku mikorere karemano y’umubiri w’umugore.

Nubwo abagore badahura n’uburumbuke mu buryo bumwe, ubushakashatsi bugaragaza ko impinduka z’imisemburo zibera mu mubiri muri iki gihe zishobora kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi ni igice gisanzwe cy’imikorere y’umubiri w’umugore kandi ntibikwiye gufatwa nk’ikintu kidasanzwe. Gusobanukirwa izi mpinduka bishobora gufasha abagore n’abo babana kurushaho kumenya no kubaha uburyo umubiri ukora, bityo bikagira uruhare mu buzima bwiza bw’imyororokere n’imibanire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *