Sobanukirwa akamaro k’ubuki ku buzima n’ibyo ukwiye kwitondera
Ubuki ni kimwe mu biribwa kamere bimaze ibinyejana byinshi bikoreshwa n’abantu mu mafunguro no mu buvuzi gakondo. Mu bice byinshi by’isi, bwakoreshejwe mu gufasha kuvura ibikomere, kugabanya inkorora no kongerera umubiri imbaraga. Nubwo ubuki bufite inyungu zitandukanye zemejwe n’ubushakashatsi, inzobere zishimangira ko butagomba gufatwa nk’umuti usimbura ubuvuzi bwemewe, cyane cyane ku ndwara zikomeye. Inyungu z’ubuki…
