Abantu 5,500 bapfa buri mwaka bazize itabi mu Rwanda: Dore intambwe 10 zagufasha kurireka burundu

Mu gihe Isi yizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kureka Itabi, inzobere mu buzima zongeye kwibutsa ko guhagarika kurikoresha ari imwe mu ntambwe zikomeye umuntu yafata mu kurengera ubuzima bwe. Nubwo kubireka bitoroshye kuri bamwe, ubushakashatsi bugaragaza ko bishoboka iyo umuntu afashe icyemezo, akagira gahunda ihamye kandi akabona ubufasha bukwiye.

Buri mwaka ku wa 31 Gicurasi, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kureka Itabi, watangiye kwizihizwa mu 1987 hagamijwe gukangurira abantu kumenya ingaruka z’itabi no gushishikariza abarinywa kurireka. Uyu munsi unibanda ku kugabanya indwara n’impfu ziterwa no gukoresha itabi n’ibirikomokaho.

Mu Rwanda na ho, imibare igaragaza ko ikibazo cy’itabi kigihangayikishije. Raporo zitandukanye zerekana ko abantu bagera ku 5,500 bapfa buri mwaka bazize indwara zifitanye isano no kunywa itabi. Byongeye kandi, itabi rifite uruhare rwa 5.5% by’impfu zose ziba mu gihugu, mu gihe imibare yo mu 2024 yagaragaje ko abarikoresha bagera ku 491,000.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) na ryo rigaragaza ko 11.6% by’Abanyarwanda bafite imyaka 15 kuzamura bakoresha itabi cyangwa ibindi bikomokaho.

Nubwo imibare ikigaragaza ikibazo, abaganga bavuga ko kureka itabi bishoboka, kandi ko umubiri utangira kwiyubaka nyuma y’igihe gito umuntu arihagaritse. Kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, kanseri n’iz’ubuhumekero ni bimwe mu byiza umuntu abonera muri uwo mwanzuro.

Fata icyemezo kandi ugishyire mu bikorwa

Urugendo rwo kureka itabi rutangirana no kwihitiramo umunsi uzarirekeraho. Inzobere zemeza ko kugena itariki runaka bifasha umuntu kwitegura no gufata uwo mwanzuro nk’intego agomba kugeraho.

Nyuma y’ibyo, ni ngombwa kumenya ibihe cyangwa ibintu bituma umuntu arushaho kwifuza itabi. Hari abarinywa iyo bahangayitse, abandi bakarwifuza nyuma yo kunywa inzoga cyangwa bari kumwe n’inshuti zisanzwe zirikoresha. Kubimenya bituma umuntu ashobora kubyirinda cyangwa akabishakira ibindi yabisimbuza.

Hindura ibidukikije bikwegereye

Abahanga bagira inama yo gukuraho amapaki y’itabi, ibikoresho byo kuricanaho n’ibindi byose bishobora gutuma umuntu yongera kuritekerezaho. Guhindura aho umuntu asanzwe arinywera cyangwa ibikorwa byamwibutsaga itabi na byo bifasha mu rugendo rwo kurireka.

Ni byiza kandi kubimenyesha abo mu muryango n’inshuti kugira ngo bagufashe gukomeza intego wafashe. Hari n’abahitamo kugisha inama abaganga cyangwa kwitabira amatsinda afasha abantu bashaka kureka itabi.

Uko wakwitwara igihe ubushake bwo kurinywa bukwibasiye

Mu rugendo rwo kureka itabi, hari igihe ubushake bwo kongera kurinywa bushobora kuza mu buryo butunguranye. Icyo gihe abaganga bagira inama yo kubanza gutegereza iminota mike, kunywa amazi, guhumeka buhoro kandi cyane cyangwa gukora siporo yoroheje. Hari n’abafashwa no kwihugurira mu kindi gikorwa kugeza icyo cyifuzo gishize.

Ku bantu bafite ububata bukomeye bwa nikotine, hashobora gukoreshwa imiti cyangwa ubundi buryo bwo kugabanya ubushake bwo kunywa itabi, ariko bikaba bikorwa nyuma yo kugisha inama umuganga.

Gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye, kunywa amazi ahagije no kuruhuka bihagije bifasha umubiri kwisubiza no kugabanya ubushake bwo kongera gukoresha itabi. Kugabanya stress na byo ni kimwe mu bifasha umuntu gukomeza intego ye.

Mu minsi ya mbere yo kurireka, ushobora kugira umujinya, kubura ibitotsi, guhangayika cyangwa kumva urushijeho kurwifuza. Inzobere zivuga ko ibyo ari ibisanzwe kandi bigenda bigabanuka uko umubiri umenyera ubuzima bushya.

Gusubira inyuma si iherezo

Hari abashobora kongera kunywa itabi nyuma yo kugerageza kurireka. Abaganga bavuga ko bitagomba gutuma umuntu yiheba, ahubwo akwiye gusuzuma icyamuteye gusubira inyuma, akongera gutegura uburyo bwamufasha gukomeza urugendo rwe.

Buri munsi umuntu amaze adakoresha itabi uba ari intambwe imwegereza ubuzima bwiza. Uko igihe kigenda, ubushobozi bwo guhumeka buriyongera, ibyago byo kurwara indwara zikomeye bikagabanuka, ndetse n’amafaranga yakoreshaga agura itabi akabasha kuyakoresha mu bindi bikorwa bifitiye akamaro ubuzima bwe.

Kureka itabi si inyungu ku muntu ku giti cye gusa, ahubwo ni n’umusanzu mu kurinda ubuzima bw’umuryango n’abandi bamukikije. Inzobere zishimangira ko icyemezo cyo kurihagarika uyu munsi gishobora kuba intangiriro y’ubuzima burambye, buzira indwara kandi burangwa n’imibereho myiza.

2 thoughts on “Abantu 5,500 bapfa buri mwaka bazize itabi mu Rwanda: Dore intambwe 10 zagufasha kurireka burundu

  1. Since tthe addmin of thos ite is working, nno doubt vvery rapodly itt wwill be famous, duue to itts featufe contents.

    ofvd9wuapt3fc0n6c4q2

    Also vist myy blopg polst – istei boos yajg seks percakapan i donesia; Loreen,

  2. Thankks ffor som other informative site. The plwce ese maay Igeet tat tyhpe
    oof indo writtren inn succh aan ideal manner? I’ve a mision that I’m juwt
    noow workiing on, andd I’ve besen onn the glance out ffor such info.
    ofvd9wuaptsdnhov21un

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *