Nyuma y’imyaka 22 yose itegereje, Arsenal yongeye kugaruka ku ntebe y’icyubahiro y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, yegukana igikombe cya shampiyona ya Premier League.
Iyi ntsinzi yabaye nyuma y’uko Manchester City inganyije na Bournemouth igitego 1-1, bituma Arsenal ihita iba iya mbere yegukana igikombe mbere y’umunsi wa nyuma wa shampiyona.
Uyu mwaka wabaye udasanzwe kuri Mikel Arteta, umaze igihe kinini yegera igikombe ariko akakirangiriza ku mwanya wa kabiri. Icyo gihe cyose cyamubereye isomo rikomeye we n’ikipe ye, kikaba ari na cyo cyabafashije uyu mwaka kugera ku ntsinzi.
Guhindura uburyo bw’imyubakire
Arsenal yahinduye cyane uburyo yakiniraga ugereranyije n’imyaka yabanje. Aho kwibanda gusa ku mupira mwiza utemba neza, iyi kipe yongereye imbaraga ku mipira y’imiterekano, cyane cyane koroneri n’imipira y’imbonezamihigo.
Ibi byayihesheje amanota menshi, aho yagaragaje ko iyi mikinire ishobora kuba intwaro ikomeye mu guhatanira ibikombe. Myugariro Gabriel Magalhães yagaragaye nk’ufite imbaraga mu guhangana n’imipira yo mu kirere, mu gihe Declan Rice nawe yatanze umusanzu ukomeye mu kuyobora umukino no gutanga imipira ya koroneri neza.
Nicolas Jover, nawe yagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi mikinire irushaho gutanga umusaruro.
Ubwugarizi bwubatse itandukaniro
Ubwugarizi bwa Arsenal bwabaye ingenzi cyane muri iyi nsinzi. Mu mikino 37 ya shampiyona, iyi kipe yinjijwe ibitego 26 gusa, igaragaza ubukomere mu bwugarizi kurusha andi makipe yose.
Umunyezamu David Raya yagize umwaka mwiza cyane, aho yakoze “clean sheets” nyinshi ndetse anegukana igihembo cy’umunyezamu mwiza (Golden Glove) ku nshuro ikurikiranye.
Uretse ibyo, abasesenguzi benshi bagaragaje ko yari umwe mu banyezamu bitwaye neza muri shampiyona yose.
Abakinnyi bashya bagize uruhare rukomeye
Rutahizamu Viktor Gyökeres, wageze muri iyi kipe muri uyu mwaka, yatanze umusaruro ukomeye aho yatsinze ibitego byinshi by’ingenzi byafashije Arsenal gukomeza guhatanira igikombe.
Nanone, abakinnyi bashya barimo Eberechi Eze, Martin Zubimendi, Noni Madueke, Piero Hincapié na Cristhian Mosquera bagize uruhare mu kongerera ikipe imbaraga, cyane cyane mu bihe yagiragamo imvune nyinshi z’abakinnyi bakomeye nka Bukayo Saka na Martin Ødegaard.
Uburyo bwo kongerera abakinnyi imbaraga z’amarangamutima
Uyu mwaka nanone waranzwe n’uburyo budasanzwe bwo kongerera abakinnyi imbaraga zo mu mutwe no mu marangamutima.
Abakinnyi bagiye bahabwa imyitozo yibanda ku kuba maso no gufata imyanzuro vuba, harimo n’ibikorwa bitandukanye byakoreshwaga mu myitozo bigamije kubongerera ubushake n’ishyaka.
Hari n’igihe imyitozo yaberaga mu buryo butandukanye burimo gucuranga indirimbo z’abafana ndetse no kureba amashusho abatera imbaraga mbere y’imikino.
Ibi byose byafashije ikipe gukomera mu mutwe, cyane cyane mu gihe cy’amarushanwa akomeye.
Uburyo andi makipe atitwaye neza
Nubwo Arsenal yakoze neza, andi makipe akomeye nka Manchester City na Liverpool ntiyagaragaje urwego rusanzwe rwayo.
Ugereranyije n’imyaka yabanje, amanota yasabwaga kugira ngo utware igikombe yari make, bigatuma Arsenal ibasha kugitwara ifite amanota 82.
Ibi byahuriranye n’uko andi makipe yagiye atakaza amanota mu mikino ya nyuma ya shampiyona
Arsenal yasoje shampiyona yitwaye neza, igaragaza imbaraga, ubudahangarwa n’ihinduka rikomeye mu mikinire yayo. Nyuma y’imyaka 22, yongeye kwandika amateka mashya yo kwegukana igikombe cya Premier League, ishimisha abafana bayo ku isi hose.










