Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro bwongeye gusaba abaturage gukaza amarondo no kurushaho kwita ku mutekano, nyuma y’uko Ibendera ry’Igihugu ryari rimaze iminsi ryibwe ribonetse rirambuye mu ishyamba hafi y’umugezi wa Rutsiro.
Iri bendera ryari ryaribwe ku biro by’Akagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, aho amakuru y’ikorwa ry’ubujura yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026 ni bwo abaturage baryongeye kubona, bavuga ko ryari ryasizwe ahantu hagaragara mu rwego rwo gutuma ribonwa vuba.
Amakuru ava mu baturage avuga ko abantu baryibonye bari bagiye ku biro by’umurenge kwandikisha abana mu irangamimerere, bahita babimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Ukwishaka Titien, yavuze ko abaturage bagize uruhare rukomeye mu gushakisha iri bendera no gutanga amakuru yatumye riboneka.
Yagize ati: “Twashimiye abaturage bagize uruhare mu gushakisha Ibendera ry’Igihugu no gutanga amakuru ku gihe. Ibi bigaragaza ko abaturage badashyigikiye ibikorwa byose bihungabanya umutekano cyangwa bisuzuguza ibimenyetso by’Igihugu.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwagiranye ibiganiro n’abaturage hagamijwe gufata ingamba zo gukaza umutekano no kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byazongera kubaho.
Ati: “Twibukije abaturage gukomeza amarondo no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo habeho gukumira icyahungabanya ituze ry’abaturage.”
Amakuru kandi avuga ko abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura bakiri mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Rusebeya, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uko iki gikorwa cyateguwe n’abacyihishe inyuma.
Kwamamaza ibimenyetso by’Igihugu no kubyubaha biri mu nshingano z’umuturage wese, aho ubuyobozi bukomeza gusaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’agaciro k’Igihugu.










