Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye kohereza Abadepite mu ngendo z’akazi mu gihugu hose hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibihingwa ngengabukungu.
Izi ngendo zizatangira ku itariki ya 28 Gicurasi 2026 kugeza ku ya 4 Kamena 2026 mu turere twose tw’igihugu, hanyuma zikomereze mu Mujyi wa Kigali kuva ku ya 6 kugeza ku ya 7 Kamena 2026 mu mirenge yose iwugize.
Intego nyamukuru y’izi ngendo ni ugukusanya amakuru no kugenzura uko gahunda za Leta zigamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi zishyirwa mu bikorwa, cyane cyane izijyanye no kongera umusaruro w’imyaka y’ibiribwa ndetse n’ibihingwa byoherezwa ku isoko mpuzamahanga, nk’ikawa n’icyayi.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Madamu Gertrude Kazarwa, yavuze ko izi ngendo ziri mu murongo w’inshingano z’Inteko zo kugenzura ibikorwa bya Leta no kwegera abaturage.
Yagize ati:“Dukomeje gushyira imbere inshingano zacu zo kugenzura ibikorwa bya Leta no kuguma hafi y’abaturage. Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku nzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo turebe ko gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi zitanga umusaruro utegerejwe kandi zizamure imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Mu bikorwa biteganyijwe, Abadepite bazasura imishinga y’ubuhinzi, baganire n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage ubwabo.
Bazibanda ku mbogamizi zugarije urwego rw’ubuhinzi zirimo kudakoresha neza inyongeramusaruro, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibikorwaremezo bitanoze bifasha ubuhinzi, ndetse n’ikibazo cyo guhuza abahinzi n’amasoko.
Nanone kandi, bazitabira ibikorwa by’umuganda biteganyijwe mu mpera za Gicurasi 2026, banakire ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage hagamijwe kureba uko ibyagaragajwe mu ngendo zabanje byakemuwe cyangwa bigikenewe kunozwa.
Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko kwegera abaturage no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta bikomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi mu guteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.










