Ubushakashatsi: Abagabo benshi bahangayikishwa n’ingano y’ibitsina byabo

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abahanga ku ndwara z’abagabo bwagaragaje ko umubare munini w’abagabo ku Isi bahura n’ikibazo cy’ihungabana n’ipfunwe bitewe n’ingano y’ibitsina byabo, nubwo benshi mu bagore babo baba banyuzwe n’imibonano mpuzabitsina bagirana.


Ubwo bushakashatsi bwashyizwe hanze binyuze mu kinyamakuru mpuzamahanga cya Sexual Medicine, bwagaragaje ko hagati ya 45% na 68% by’abagabo bagira impungenge z’uko ibitsina byabo ari bito cyangwa bidahagije.


Abahanga mu buvuzi bwo muri Kaminuza ya Peking mu Bushinwa bayoboye ubu bushakashatsi bavuga ko iyi myumvire iri mu bituma abagabo benshi batakariza icyizere imibiri yabo ndetse bamwe bikabaviramo ihungabana rikomeye no guhora bahangayitse cyane.


Abagabo benshi babeshya ingano y’ibitsina byabo


Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bakunda kongera uburebure bw’ibitsina bavuga iyo bari kuganira n’inshuti cyangwa abo bakundana.


Abashakashatsi bavuga ko abagabo barindwi muri 10 babeshya ingano y’ibitsina byabo kugira ngo bagaragare nk’abafite ubushobozi bwo kunezeza abo bakundana.

Dr Kai Hong na Dr Haocheng Lin bayoboye ubu bushakashatsi bagize bati:
“Abantu benshi twabonye bari bafite ingano nto y’ibitsina kurusha iyo batangazaga.”


Aba bahanga bavuga ko impamvu nyamukuru ituma benshi babeshya ari ukwirinda ipfunwe no gushaka kwiyumvamo icyizere imbere y’abandi.


Filime z’urukozasoni mu bitera urubyiruko kwiheba


Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko amashusho y’urukozasoni (pornographie) ari mu bituma urubyiruko rugira imyumvire itari yo ku ngano y’ibitsina.


Abahanga bavuga ko benshi barebera ku bakinnyi ba filime z’urukozasoni bafite ibitsina binini cyane, bagatekereza ko ari byo bisanzwe ku bagabo bose.


Ibi bituma bamwe mu rubyiruko batangira kwiheba cyangwa gushaka imiti itemewe bavuga ko yongera ibitsina.


Dr Kai Hong yavuze ko:
“Benshi bashingira ubumenyi bwabo ku mashusho ya pornographie kandi akenshi aba atagaragaza ukuri.”


85% by’abagore banyurwa n’ibitsina by’abo bashakanye


Nubwo abagabo benshi bagira impungenge ku bitsina byabo, ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% by’abagore bavuga ko banyurwa n’ingano y’ibitsina by’abo bashakanye.


Abahanga mu buzima bw’imyororokere bavuga ko kunezeza uwo mwashakanye bitaterwa gusa n’uburebure bw’igitsina, ahubwo bishingira no ku rukundo, uburyo bwo kuganira, kwizerana ndetse n’imibanire myiza hagati y’abashakanye.


Banagaragaza ko impuzandengo y’igitsina gabo ku Isi iba hagati ya santimetero 13 na 18 iyo cyafashe umurego, kandi ko ibyo bihagije ku bagabo benshi.


Inzobere ziburira abakoresha imiti itemewe


Mu gihe bamwe mu bagabo bahitamo gukoresha amavuta, ibinini cyangwa inshinge bavuga ko byongera ibitsina, abaganga bavuga ko byinshi muri ibyo bintu bishobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima.


Raporo zitandukanye zigaragaza ko hari abagabo bajya kwa muganga nyuma yo gukoresha imiti itemewe, bamwe bakagira ububabare bukabije, kwangirika kw’imiyoboro y’amaraso cyangwa kutabasha kongera gukora imibonano mpuzabitsina neza.


Abahanga mu buvuzi basaba abagabo kwirinda kugendera ku makuru yo ku mbuga nkoranyambaga no kwemera ko ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina bushingira ku buzima bwiza muri rusange aho gushingira gusa ku bunini bw’igitsina.

Inama ku bagabo bahangayikishwa n’ingano y’ibitsina byabo

Abahanga mu buzima bw’imyororokere basaba abagabo kudaha agaciro gakabije ingano y’ibitsina byabo, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi baba bafite ingano iri mu rugero rusanzwe nubwo bo ubwabo baba batabyumva gutyo.

Bashimangira ko urukundo, ubwizerane, itumanaho ryiza hagati y’abashakanye n’ubuzima bwiza muri rusange ari byo bifite uruhare runini mu kunezeza uwo mukundana. Abagabo bafite impungenge zidakira bagirwa inama yo kugana abaganga b’inzobere aho kwiringira imiti cyangwa amavuta bitizewe bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *