
Ikipe ya Liverpool FC yatangiye ibiganiro n’umunya- Espagne Andoni Iraola wahoze atoza Bournemouth, mu rugendo rwo gushaka umusimbura wa Arne Slot uherutse gutandukana n’iyi kipe ikinira kuri sitade ya Anfield road.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira kuri uyu wa Kabiri agaragaza ko Iraola ari mu bahabwa amahirwe menshi yo guhabwa aka kazi agasimbure Arne Slot watwsye Shampiyona 2024-2025 ariko nyuma bikaza kwanga.
Iraola, w’imyaka 43, yubatse izina rikomeye muri Premier League nyuma yo gufasha Bournemouth kugera ku musaruro ushimishije ndetse ikanabona itike y’amarushanwa y’i Burayi. Imikinire ye ishingiye ku gusatira ndetse nimwe mu mpamvu Liverpool imwifuza.
Ibiganiro bye na Liverpool bivugwa ko biri kuyoborwa n’umuyobozi ushinzwe siporo Richard Hughes, wagize uruhare mu kumuzana muri Bournemouth mu 2023. Hari kandi amakuru avuga ko impande zombi ziri kwegerana cyane ku masezerano ndetse Liverpool ishaka kurangiza iyi gahunda mbere y’uko ibikorwa by’impeshyi bitangira.
Nubwo nta tangazo rya nyuma rirashyirwa hanze, abafana ba Liverpool batangiye kugira icyizere ko Iraola ashobora kuzana impinduka nshya no gusubiza ikipe ku mupira usatira wari waramenyerewe kuri Anfield.










