Impungenge ku bana b’Abanyarwanda badasobanukirwa ibyo basoma nubwo bazi gusoma neza

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ikibazo gikomeye mu burezi bw’u Rwanda, aho abana benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro ariko bakagira ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basoma.

Ni ikibazo impuguke zigaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire y’abana, kuko gusoma bidahagije iyo umunyeshuri adashoboye kumva no gusobanura ubutumwa buri mu byo yasomye.

Ubwo bushakashatsi buzwi nka Learning Assessment of Rwanda Schools (LARS) bwamurikiwe i Kigali ku wa 15 Kamena 2026. Bukorwa buri myaka ibiri hagamijwe gusuzuma urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda.

Bwakorewe muri Gicurasi 2025 ku banyeshuri 22.950 baturutse mu bigo by’amashuri 592 byo hirya no hino mu gihugu. Abakoreweho ubushakashatsi ni abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Abana bakoreweho ubushakashatsi bari hagati y’imyaka icyenda na 15, basuzumwa ku bushobozi bwo gusoma, gusobanukirwa ibyo basoma ndetse n’ubumenyi bafite mu masomo arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare n’amasomo ya Siyansi.

Abana benshi basoma neza ariko ntibasobanukirwe ibyo basoma

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza hagaragaye ko benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro ku muvuduko usabwa, ariko ikibazo kikaba mu gusobanukirwa ibyo basomye.

Yasobanuye ko ibipimo byifashishwa bigaragaza ko umwana agomba nibura gusoma amagambo 35 cyangwa arenzeho mu munota umwe.

Mu bushakashatsi bwakozwe, 49% by’abana babashije gusoma amagambo ku gipimo gisabwa, mu gihe 71% bashoboye gusoma interuro ku muvuduko ukenewe.

Icyakora ikibazo gikomeye cyagaragaye ni uko 44% gusa ari bo bashoboye gusobanura neza ibyo bari basomye. Ibi bivuze ko abana 56% basoma ariko ntibabashe kumenya neza ubutumwa buri mu nyandiko basomye.

Abashakashatsi bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku myigire yose y’umwana kuko gusobanukirwa ibyo asoma ari byo bishingirwaho mu kumenya andi masomo yose.

Abakobwa bari imbere mu Kinyarwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa bafite umusaruro mwiza kurusha abahungu mu isomo ry’Ikinyarwanda.

By’umwihariko, abakobwa ni bo bagaragaje ubushobozi bwo gusoma neza no gusobanukirwa ibyo basoma ku rwego ruri hejuru ugereranyije n’abahungu.

Ibi bishimangira ko hakenewe izindi ngamba zafasha abana bose kuzamura urwego rw’imitsindire n’ubushobozi bwo gusobanukirwa ibyo basoma.

Intara zifite itandukaniro mu mitsindire

Mu gusoma neza Ikinyarwanda, Intara y’Amajyaruguru ni yo yagaragaye imbere y’izindi.

Abana bo muri iyo ntara bagaragaje ubushobozi bwo gusoma neza kurusha abo mu zindi ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Nyamara, iyo hagezwe ku gusobanukirwa ibyo basoma, Amajyaruguru ni yo yagaragaye inyuma.

Ibi byerekana ko kuba umwana asoma neza atari ko buri gihe aba asobanukiwe ibyo asoma.

Dr. Bahati yavuze ko iyi ngingo ikeneye ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri ituma abana basoma neza ariko bagatsindwa mu gusobanukirwa ibyo basomye.

Icyongereza na cyo kiracyateye impungenge

Mu isomo ry’Icyongereza na bwo hagaragaye ikibazo gikomeye cyane.

Mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 46.6% ni bo bagaragaje ubumenyi fatizo muri urwo rurimi.

Naho 63% bashoboye gusoma amagambo ku muvuduko usabwa.

Ariko iyo hagezwe ku gusobanukirwa ibyo basoma, imibare iragabanuka cyane kuko 24% gusa ari bo bashoboye kwerekana ko bumvise neza ibyo basomye.

Ibi bivuze ko abana benshi babasha gusoma amagambo y’Icyongereza ariko bakagira ikibazo cyo kumva icyo ayo magambo cyangwa interuro bivuze.

Uko urwego rugenda ruhinduka uko abana bazamuka mu mashuri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko abana bazamuka mu byiciro by’amashuri, ubushobozi bwo gusobanukirwa ibyo basoma bugenda buzamuka.

Mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 72.5% by’abanyeshuri babashije kuzuza ibipimo bisabwa mu gusobanukirwa ibyo basoma.

Icyakora mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, iyo mibare yongeye kugabanuka igera kuri 63.8%.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora guterwa n’uko amasomo agenda arushaho gukomera ndetse n’ururimi rwifashishwa mu kuyigisha rukarushaho gusaba ubushobozi bwo kurusobanukirwa.

Umujyi wa Kigali uri imbere mu Cyongereza

Mu isomo ry’Icyongereza, Umujyi wa Kigali ni wo uza imbere mu gihugu hose.

Abanyeshuri bo muri Kigali bagaragaje urwego rwiza mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse no mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye.

Abashakashatsi bavuga ko ibi bishobora guterwa n’uko mu mijyi haboneka amashuri yigisha indimi neza, abarimu bafite uburambe ndetse n’imiryango ifasha abana gukoresha Icyongereza no hanze y’ishuri.

Mu bice byinshi by’icyaro, ayo mahirwe aba ari make, bikagira ingaruka ku mitsindire y’abana muri urwo rurimi.

Abayobozi bavuga iki kuri iki kibazo?

Visi Meya w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, yavuze ko kimwe mu bishobora kuba bitera iki kibazo ari uburyo bamwe mu barimu badakoresha neza imfashanyigisho zateganyijwe.


Yavuze ko nubwo ibikoresho byo kwigishisha bihari, hari aho bidakoreshwa uko bikwiye, bigatuma abana badafashwa gusobanukirwa amasomo ku rwego rushimishije.


Yagize ati: “ubuyobozi bw’akarere bugiye gukomeza gukurikirana uburyo abarimu bakorana mu masaha yo kwigishanya no gushishikariza ababyeyi gukomeza gufasha abana kwiga no mu rugo”.


Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, Minisitiri Nsengimana Joseph yavuze ko hari gahunda yihariye yatangiye muri Gicurasi 2025 igamije kongerera abarimu ubushobozi mu Cyongereza.


Iyo gahunda izamara imyaka ibiri, ikazafasha abarimu kugera ku rwego rwa B2, rubemerera kwigisha no gukoresha Icyongereza ku rwego rwo hejuru.


Yagize ati: “gukorwa ibishoboka byose ngo ikibazo cy’ibitabo n’izindi mfashanyigisho gikemuke, ndetse ko amashuri menshi yamaze kugerwaho na internet kuko ubu igeze hafi kuri 84%”.


Ubushakashatsi bwa LARS bugaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu kongera umubare w’abana bashobora gusoma, ariko ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basoma kikaba kigikomeye cyane cyane mu mashuri abanza.


Abahanga mu burezi bavuga ko hakenewe kongera imbaraga mu myigishirize y’indimi, gukoresha neza imfashanyigisho no gufasha abana gusoma kenshi haba ku ishuri no mu rugo kugira ngo gusoma bihinduke uburyo bwo kunguka ubumenyi aho kuba ugusoma amagambo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *