I Kigali, kuri uyu wa 20 Kamena 2026, Ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho kinyamwuga (RYAF) ryatoye inzego nshya z’ubuyobozi zizariyobora mu gihe kiri imbere, mu matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Aya matora yasize Usengimana Sakina yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora RYAF nka Perezida w’Inama y’Ubuyobozi, nyuma yo gutorerwa indi manda n’abanyamuryango b’iri huriro.
Mu bandi batowe bagize Inama y’Ubuyobozi harimo Usanase Abdou watorewe kuba Umuyobozi wa Mbere Wungirije, Cyuzuzo Anitha watorewe kuba Umuyobozi wa Kabiri Wungirije, mu gihe Rwibasira Alexis na Mukeshimana Rosine batowe nk’abajyanama.
Hatowe kandi abagize Komite Ngenzuzi, aho Manirafasha Jean Marie yagizwe Perezida, yungirijwe na Munezero Clarisse, naho Sibobugingo Evariste atorwa nk’Umunyamabanga.
Komite Nkemurampaka yo igizwe na Bikorimana Emmanuel, Mundekere Ishimwe Ange na Mutoniwase Jacqueline.
Mu ijambo rye nyuma yo gutorerwa gukomeza kuyobora RYAF, Usengimana Sakina yashimiye Komite icyuye igihe ku ruhare yagize mu kubaka no guteza imbere iri huriro, agaragaza ko ibikorwa byagezweho ari umusaruro w’ubufatanye bw’abanyamuryango n’abafatanyabikorwa baryo.
Yavuze ko ubuyobozi bushya bugiye gushyira imbaraga mu kurushaho kubaka RYAF ikomeye kandi ihuza urubyiruko rwifuza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bukorwa kinyamwuga.
Ati: “Tuzakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo RYAF ibe urubuga rutanga amahirwe ku rubyiruko, rufashe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’iterambere ry’abarukoramo.”
Sakina yanashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gufasha no gushyigikira ibikorwa bya RYAF, barimo Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), National Youth Council, AGRA, TradeMark Africa na FAO Rwanda, kubera inkunga n’ubufatanye bakomeje gutanga mu guteza imbere urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi.
Abanyamuryango ba RYAF bagaragaje icyizere ko ubuyobozi bushya buzongera imbaraga mu guharanira inyungu z’urubyiruko rwibumbiye muri iri huriro no gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
AMAFOTO:





Umwanditsi: CYIZA Theogene










