Ku itariki 21 Kamena, buri mwaka isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga, umunsi washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2014 hagamijwe gushishikariza abantu kumenya no gukoresha yoga nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza bw’umubiri n’ubwenge.
Yoga ni imyitozo ikomoka mu Buhinde, ikaba ihuza imyitozo ngororamubiri, uburyo bwo guhumeka neza n’imitekerereze ituma umuntu agira ituze. Mu myaka yashize, yoga yakomeje kwamamara ku isi hose bitewe n’uruhare rwayo mu kugabanya umunaniro ndetse no gufasha abantu kugira ubuzima bwiza.
Mu butumwa bwatanzwe ku rwego mpuzamahanga muri uyu munsi, hibukijwe ko yoga atari imyitozo igenewe gusa kongerera umubiri imbaraga, ahubwo ari uburyo bufasha umuntu kugera ku buzima bwuzuye burangwa n’ubwumvikane hagati y’umubiri, ibitekerezo n’amarangamutima.
Abahanga mu buzima bavuga ko gukora yoga buri gihe bishobora gufasha kugabanya ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zidakira zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima ndetse n’ibibazo biterwa no guhangayika. Banashimangira ko yoga ishobora gukorwa n’abantu b’ingeri zose, haba abakiri bato n’abakuru.
Mu bihugu bitandukanye, uyu munsi waranzwe n’ibikorwa birimo imyitozo ya yoga yakorewe mu ruhame, ibiganiro ku buzima bwo mu mutwe ndetse n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwimakaza imibereho myiza.
Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga wizihizwa buri mwaka ku wa 21 Kamena, umunsi wahiswemo kubera ko uba ari umwe mu minsi miremire y’umwaka mu gice cy’amajyaruguru y’isi, bikaba bifite igisobanuro cyihariye mu muco wa yoga.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubuzima basaba abantu gufata umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri irimo na yoga, kuko ari imwe mu nzira zifasha kubungabunga ubuzima bw’umubiri n’ubwenge. Uyu munsi wemejwe ku gitekerezo cya Narendra Modi wizihizwa bwa mbere tariki 21, Kamena 2015.











