MINICOM yisubije ibibanza bitanu mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana kubera ko abashoramari bananiwe kubyishyura nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano, ibintu byagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo PAC yasuzumaga raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ubuyobozi bwa MINICOM busobanura ko abashoramari bahabwa ubutaka bakishyura 30% bakemererwa gutangira imirimo, ibindi bisigaye bikishyurwa mu gihe k’imyaka itanu. Gusa hari abananirwa kubahiriza ayo masezerano, bigatuma Leta isubirana ubutaka.
MINICOM ivuga ko kugeza ubu yamaze kwishyuza miliyoni 105 Frw mu mafaranga angana na miliyoni 227 Frw yari amaze igihe atarishyurwa, ndetse ikanemeza ko yatangiye gusubirana ibibanza bitandukanye harimo bitanu byo muri Rwamagana.
Abadepite muri PAC bagaragaje impungenge ku bijyanye n’iherezo ry’ibikorwa by’abashoramari bashobora kuba baramaze kubaka ku butaka, bibaza niba ibikorwa byabo bidashobora kwangirika mu gihe ubutaka busubijwe Leta. MINICOM yo isobanura ko hakurikizwa amategeko n’amasezerano yagiranye n’abashoramari.
Iyi gahunda yo kugenzura imikoreshereze y’ibibanza mu byanya by’inganda irakomeje mu gihugu hose, mu rwego rwo gukumira ubutaka budakoreshwa uko bikwiye mu gihe Guverinoma ishaka kongera ishoramari n’umusaruro w’inganda.
U Rwanda rufite ibyanya by’inganda 11, bikaba bimaze kugira uruhare rukomeye mu bukungu, aho bikurura ishoramari ry’Abanyarwanda n’abanyamahanga, bigatanga n’akazi ku Banyarwanda barenga ibihumbi 20 mu byanya bikomeye bya Kigali na Bugesera.

Isoko y’Amakuru: IGHE










