Igitsina cy’umugore ni rumwe mu ngingo z’umubiri zikunze kuvugwaho byinshi, nyamara hakaba hakiri urujijo ku miterere yacyo n’uko gihinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ingano n’imiterere y’iki gice bitaguma uko bimeze, ahubwo bihinduka bitewe n’imikurire, imisemburo ndetse n’ibihe bitandukanye umubiri unyuramo.
Nubwo abantu benshi bazi gusa igice kigaragara inyuma, igitsina cy’umugore kigizwe n’ibice byinshi bihuza imyanya y’inyuma n’iy’imbere kugeza ku nkondo y’umura (cervix). Ibi bice byose bifatanya mu mikorere y’imyororokere no kubungabunga ubuzima bw’umugore.
Ingano ihinduka uko imyaka igenda yiyongera
Abaganga bavuga ko mbere y’ubwangavu uburebure bw’igitsina cy’umugore buba buri hagati ya santimetero 5.5 na 8. Mu gihe cy’ubwangavu, imisemburo itangira kwiyongera bigatuma n’iki gice gikomeza gukura.
Ku mugore ukuze, uburebure bushobora kuba hagati ya santimetero 6.5 na 12.5, nubwo iyi mibare ishobora gutandukana bitewe n’imiterere karemano ya buri muntu.
Imisemburo n’ibihe by’umubiri bigira uruhare
Abahanga bagaragaza ko ingano y’igitsina cy’umugore ishobora guhinduka bitewe n’ibihe bitandukanye birimo igihe cy’imihango, iminsi y’uburumbuke ndetse n’igihe cyo gutwita.
Mu gihe cy’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, imikaya y’iki gice iraruhuka kandi ikaguka kugira ngo yorohereze imikorere isanzwe y’umubiri. Nyuma y’ibyo, isubira ku miterere yayo isanzwe.
Kubyara no gusaza nabyo bigira ingaruka
Impuguke zerekana ko kubyara bishobora kugira uruhare mu mpinduka z’igihe gito cyangwa kirekire ku miterere y’igitsina cy’umugore. Nanone, uko imyaka igenda yiyongera n’imisemburo igahinduka, bishobora kugira ingaruka ku mikaya no ku buryo iki gice gikora.
Icyakora, ibyo ntibivuze ko gihora cyagutse cyangwa kigabanutse burundu, kuko gifite ubushobozi bwo kwiyuburura bitewe n’imiterere yacyo.
Gukura birangira mu mpera z’ubwangavu
Mu bagore benshi, imyanya myibarukiro iba yarangije gukura hagati y’imyaka 17 na 19, nubwo hari abo bishobora kugera ku myaka 20 cyangwa 21.
Nyuma y’aho, impinduka zikomeza kubaho ahanini bitewe n’imisemburo, gutwita, kubyara ndetse no gusaza, aho atari ugukura kw’igice ahubwo ari impinduka zisanzwe z’umubiri.
Abaganga bashishikariza abagore kumenya imiterere y’imibiri yabo no gushaka amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, aho gushingira ku bihuha cyangwa amakuru adafite ishingiro. Basaba kandi ko umuntu wese abonye impinduka zidasanzwe cyangwa uburibwe akwiye kwegera inzobere mu buvuzi.











