Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya yise “Itabaza”, ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose.
Iyi ndirimbo igaruka ku kuba Imana itandukanye n’abantu, ko idahinduka kandi ko iyo itanze isezerano irisohoza nk’uko yabivuze. Mu magambo ayigize, aba baririmbyi bashishikariza abakristo kudacika intege, ahubwo bagakomeza kwizera ko Imana isubiza amasengesho kandi igasohoza ibyo yasezeranyije.
Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza uburyo bwateguwe neza, ahuza ubutumwa buri mu ndirimbo n’amashusho agaragaza ukwizera, ibyiringiro ndetse n’urukundo rw’Imana ku bayiringira.
“Itabaza” ni imwe mu ndirimbo nshya z’iri tsinda rikomeje kwagura umuziki waryo, nyuma y’izindi ndirimbo zakunzwe n’abatari bake. Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze kuyakira neza, benshi batangaza ko ubutumwa buyikubiyemo bubafasha gukomeza kwizera no kwiringira Imana mu buzima bwa buri munsi.
Iyi ndirimbo n’amashusho yayo biri kuboneka ku rubuga rwa YouTube rwa Vestine na Dorcas no ku zindi mbuga bacishaho umuziki wabo.










