Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge wa Musebeya yatawe muri yombi akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba ihamagazwa ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’utugari tugize uwo murenge.

Amakuru avuga ko Nkurikiyimana yatawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026, nyuma yo kwitaba ihamagazwa rya kabiri rya RIB, ishami rya Nyamagabe. Nyuma yo kubazwa, yahise afungwa mu gihe iperereza rikomeje.

Bivugwa ko ikirego cyatumye atangira gukorwaho iperereza cyatanzwe n’umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bo mu Murenge wa Musebeya, wamushinje kumuhohotera.Kugeza ubu, Nkurikiyimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamagabe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego bimuregwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu wa Musebeya, ariko avuga ko ibisobanuro birambuye ku byaha akurikiranyweho bizatangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yagize ati: “Dufite umuyobozi w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, ufite ibyo akurikiranweho. Ariko ibyo akurikiranweho ni RIB yabitangaho amakuru. Ubu ari gukorwaho iperereza.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwasobanuye ko dosiye ikiri mu maboko ya RIB, bityo hakaba hagitegerejwe umwanzuro w’iperereza mbere y’uko hafatwa izindi ngamba.Abaturage bo mu Murenge wa Musebeya bavuga ko batunguwe no kumva ko umuyobozi wabo yatawe muri yombi, kuko yari agikomeje inshingano ze za buri munsi.

Inzobere mu mategeko zigaragaza ko ifungwa ry’umuntu mu gihe cy’iperereza ridahita risobanura ko ahamijwe icyaha. Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese akekwa afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifatiye umwanzuro wa nyuma.

Kugeza ubu, RIB ntiratangaza mu buryo burambuye ibyaha Nkurikiyimana Pierre akurikiranyweho cyangwa igihe dosiye ye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Iperereza riracyakomeje, hakaba hategerejwe amakuru arambuye azatangazwa n’inzego zibishinzwe ku musozo waryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *