Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera burimo gufatwa nk’inkingi y’ingenzi izafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Inzobere zivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abarimu n’abanyeshuri, aho kuba ikibasimbura, kandi rigashyirwa mu mashuri nyuma yo gusuzumwa neza.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro Ed Tech Mondays gitambuka kuri KT Radio buri wa mbere w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi, cyibanze ku ruhare rw’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga byakorewe mu Rwanda bigamije kuzamura uburezi.
Ikoranabuhanga rigomba kuba rifite icyo rihindura mu burezi
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Rwigamba Bella, yavuze ko mbere y’uko ikoranabuhanga ryemererwa gukoreshwa mu mashuri, ribanza gusuzumwa harebwa niba rifite umusanzu rifitiye uburezi n’ingaruka rishobora kugira ku barikoresha.
Yasobanuye ko Minisiteri y’Uburezi ishyira imbere kureba niba iryo koranabuhanga rifasha abanyeshuri n’abarimu mu myigire no mu myigishirize, rikazamura ireme ry’uburezi kandi rikarinda amakuru bwite y’abanyeshuri n’abarezi.
Yongeyeho ko Minisiteri inafasha abikorera kubereka ibyihutirwa bikenewe mu rwego rw’uburezi kugira ngo ibisubizo by’ikoranabuhanga bakora bishingire ku bibazo biriho koko.
Abikorera bavuga ko ikoranabuhanga ritazasimbura abarimu
Aurore Hirwa, uhagarariye EDTECH Solutions, yavuze ko hari abantu bagifite impungenge ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi rizatuma abarimu batakaza akazi, ariko ashimangira ko atari byo.
Yagaragaje ko intego y’ikoranabuhanga ari ugufasha abarimu gukora akazi kabo neza no koroshya imyigire y’abanyeshuri, aho kubasimbura.
Yavuze kandi ko uruhare rwa Leta ari ingenzi mu kugenzura ko ibisubizo by’ikoranabuhanga bigezwa ku mashuri bifite ireme, byizewe kandi bitagira ingaruka ku babikoresha.
Haracyari urugendo rwo kugera ku ntego igihugu cyihaye
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu Nama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Habimana Olivier, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, ariko ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo intego igihugu cyihaye igerweho.
Yasobanuye ko gukomeza guteza imbere ubushakashatsi, guhanga ibisubizo bishya no kongera ubufatanye hagati ya Leta, amashuri n’abikorera ari bimwe mu bizafasha ikoranabuhanga kugira uruhare rufatika mu kuzamura uburezi.
Abasesenguzi mu burezi bemeza ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera bushobora gutuma amashuri abona ibisubizo bigezweho kandi bijyanye n’ibibazo bihari.
Ibi bishobora gufasha kunoza imyigishirize, korohereza abanyeshuri kubona amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga no kongera ubushobozi bw’abarimu mu gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bikorerwa imbere mu gihugu bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.











