U Rwanda rwakiriye miliyari 2,9 Frw zo kongera ubushobozi bwo kwitegura guhangana na Ebola

U Rwanda rwashyikirijwe inkunga ya miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika, angana na miliyari 2,9 Frw, yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo gufasha igihugu gukomeza kwitegura no gukumira icyorezo cya Ebola gishobora kwambuka imipaka giturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho iki cyorezo gikomeje kwiyongera.

Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Kigega cya Loni gishinzwe Ubutabazi bwihuse (Central Emergency Response Fund – CERF), igamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gukumira, gutahura no kwihutira guhangana na Ebola, by’umwihariko virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo ikomeje kugaragara mu bice bya RDC.

Nubwo kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima yemeza ko nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda, igihugu cyakajije ingamba zo gukumira icyorezo. Harimo gukaza igenzura ku mipaka, kongera ubwirinzi mu mavuriro, no gukurikirana ahahurira abantu benshi kugira ngo hagabanywe ibyago byo kwinjiza ubwandu.

Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq, yavuze ko iyi nkunga izafasha gukomeza ibikorwa byo guhugura abakozi b’ubuzima, kubongerera ubumenyi mu gutahura indwara hakiri kare no kuyitangaho amakuru ku gihe.

Yasobanuye kandi ko abafatanyabikorwa ba Loni bamaze gutanga ibikoresho birimo ibyambarwa birinda ubwandu (PPE), ibikoresho byo gufata no gusuzuma ibipimo, ndetse banashyigikira ibikorwa by’isuku n’isukura n’itangwa ry’amazi meza mu duce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa na Ebola.

Loni yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana icyorezo bikomeje gukazwa ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC, aho abinjira n’abasohoka bakomeje gusuzumwa kugira ngo harebwe niba nta bimenyetso by’uburwayi bagaragaza. Hanakomeje ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko bakwirinda Ebola binyuze kuri radiyo, inyandiko z’ubutumwa n’ibindi bikorwa byo kwegera abaturage.

Iyi nkunga ije mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ikwirakwira rya Ebola. Kugeza ku wa 25 Nyakanga 2026, abayobozi b’ubuzima muri icyo gihugu bari bamaze kwemeza abarwayi barenga 3.200 mu ntara zirimo Ituri, Kivu ya Ruguru, Haut-Uele na Tshopo, ndetse hakaba haragaragaye n’abarwayi bashya basaga 100 mu munsi umwe.

Mu rwego rwo gufasha RDC, Loni n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gutanga ubufasha burimo gukurikirana abanduye n’abahuye na bo, gusuzuma ibipimo muri laboratwari no kuvura abarwayi.

Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (WFP) ryatangaje ko rimaze kugeza ibiribwa ku bantu barenga 23.000, barimo abarwayi, abahuye na bo ndetse n’imiryango itishoboye yo mu ntara zitandukanye za RDC.Ku ruhande rwaryo, Ishami rya Loni ryita ku Bana (UNICEF) ryasuye ingo zirenga 27.000 mu bikorwa byo gukurikirana no gufasha imiryango ishobora kuba yarahuye n’ubwandu.

Mu bindi bikorwa byo gukomeza kwitegura, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangije amahugurwa yihariye ku mpuguke zishinzwe isuku n’isukura mu bitaro byo mu Ntara ya Bas-Uele, hagamijwe kugabanya ibyago byo gukwirakwiza Ebola mu bigo nderabuzima.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko nubwo u Rwanda rutaragaragaramo Ebola, gukomeza kwitegura hakiri kare ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ibyorezo bishobora kwaduka mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *