Abahinzi bo muri Koperative Abakoranamurava ikorera mu cyanya cy’uhirwa cya Nyabuyogera, mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bavuga ko icyumba cyo gukonjesha imyaka bubatse hifashishijwe amakara n’amazi cyabafashije kugabanya umusaruro wangirikaga nyuma yo gusarurwa.
Iki cyumba gifasha kubika imboga mu gihe kigera ku mezi atatu, bikabaha umwanya wo gushaka isoko batihutishijwe no gutakaza umusaruro kubera kwangirika.
Icyumba kibika toni eshatu z’imboga
Perezida wa Koperative Abakoranamurava, Muhozi Jean Marie Vianney, avuga ko iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 1,518 bahinga ibihingwa birimo intoryi, ibitunguru, imiteja, pavuro n’ibigori.
Avuga ko icyumba cyo gukonjesha bubatse gishobora kubika toni eshatu z’imboga, cyane cyane intoryi n’imiteja.
Muhozi asobanura ko cyubatswe mu buryo bworoheje, ariko bufasha imyaka kugumana ubuhehere bukenewe kugira ngo itangirika vuba.
Ati: “Ni inzu twasakaje amategura n’ibumba twakuye muri iki gishanga. Inkuta zayo zikozwe mu makara yegeranyirijwe muri izo nkuta, hakanyuramo amazi ahora atonyanga.”
Avuga ko ubu buryo butuma imbere mu cyumba haba ubuhehere, ku buryo imboga zishobora kumara amezi agera kuri atatu zibitswe neza.
Kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba byongereye ibihe by’ihinga
Muri Nyabuyogera kandi hakoreshwa uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba.
Mukashyaka Jerturda, umwe mu bahinzi bakorera muri iki cyanya, avuga ko ubu buryo bwatumye bongera umubare w’ibihembwe bahingamo.
Ati: “Mbere twahingaga mu bihembwe bibiri gusa, ariko ubu tugeze ku bihembwe bitatu.”
Avuga ko ubu buryo bwagize uruhare mu kongera umusaruro, kuko nyuma yo gusarura igihingwa kimwe bashobora guhita basimbuza ikindi.
Ati: “Tuvanamo ibigori, tugashyiramo ibishyimbo, byavamo tugashyiramo imboga.”
Mukashyaka avuga ko n’umusaruro w’ibigori we ubwe wiyongereye ugereranyije n’igihe atarabona uburyo bwo kuhira.
Gisagara ikomeje kongera umusaruro w’ubuhinzi
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko ibikorwa byo kuhira imyaka bifasha abaturage gukomeza gukora no mu gihe cy’impeshyi, aho kuba abahinzi bahagarika ibikorwa byabo mu gihe cy’izuba.
Ati: “Iyo umaze amezi atatu udakora uba uhombye ibintu byinshi, kuko uyamaze urya ibyo wakoze nta kindi urimo gukora.”
Meya Rutaburingoga avuga ko ubuhinzi n’ubworozi biri mu byibandwaho n’Akarere mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage no kugabanya ubukene.
Imibare yatanzwe n’Akarere igaragaza ko umusaruro w’ibihingwa bitandukanye wiyongereye mu myaka ishize.
Umusaruro w’umuceri kuri hegitari warazamutse uva kuri toni 4.1 mu 2021 ugera kuri toni 6.8. Ku bigori, wavuye kuri toni 2.8 ugera kuri toni 4.5 kuri hegitari.
Ku myumbati, umusaruro warazamutse uva kuri toni 15.9 kuri hegitari ugera kuri toni 24.6 mu 2026. Ku mboga na ho, abahinzi bavuye kuri toni 6.9 kuri hegitari mu 2021 bagera kuri toni 10.4.
Akarere kandi kavuga ko ubuso bw’ibishanga bitunganyijwe bwiyongereye, buva kuri hegitari 1,868 mu 2021 bugera kuri hegitari 2,198.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ryagize uruhare mu kugabanya umubare w’imiryango iri mu bukene, aho buvuga ko imiryango 29,993 yavuye mu bukene, ugereranyije n’imiryango 6,500 mu 2021.











