Tangawizi ni kimwe mu bimera bimaze imyaka myinshi bikoreshwa nk’ibirungo ndetse n’umuti gakondo mu bihugu byinshi ku Isi. Gusa kandi uretse kongerera amafunguro uburyohe, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ifite intungamubiri n’ibinyabutabire bifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Umuti Health, tangawizi ikungahaye ku binyabutabire bizwi nka gingerols, bifite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe, kurwanya uburozi mu mubiri no gufasha ubudahangarwa bw’umubiri.
Ifasha abafite uburwayi bw’amagufa n’ingingo
Tangawizi ifasha abantu bafite indwara zifata amagufa n’ingingo, zirimo osteoarthritis, kuko igabanya uburibwe ndetse ikoroshya ububabare.
Nk’uko Umuti Health ibisobanura, gingerols ziboneka muri tangawizi zifasha no kugabanya kubyimba kw’ingingo ndetse zikaba zifasha abarwaye goute n’izindi ndwara zitera kubyimbirwa.
Abantu bashobora kuyinywa nk’icyayi cyangwa bakayicanira mu mazi y’akazuyazi bakayoga kugira ngo borohereze umubiri.
Ifasha kuvura impiswi no kugabanya uburibwe bwo mu nda
Tangawizi imaze igihe ikoreshwa mu kugabanya impiswi no koroshya ububabare bwo mu nda.
Umuti Health ivuga ko ushobora guhekenya agatangawizi cyangwa ukagakoramo icyayi, bikagufasha kugabanya ububabare no kunoza igogorwa.
Ifasha gusohora ibyuka mu nda
Hari abantu bakunda kugira ibyuka byinshi mu nda bikabatera kutamererwa neza.
Tangawizi ifasha gusunika ibyo byuka bikanyura mu nzira zabyo zisanzwe, bityo ikagabanya ububabare n’uburibwe bishobora guterwa no kubyara.
Ifasha igogorwa ry’ibiribwa
Tangawizi ifasha kuringaniza isukari mu maraso nyuma yo kurya, bityo igifu kigakora neza umurimo wo gusya ibiribwa.
Abahanga bagaragaza ko kunywa icyayi cya tangawizi nyuma yo kurya bishobora gufasha abantu bakunda kugira ikibazo cyo kutarya neza cyangwa kuribwa n’inda.
Ishobora gufasha mu kwirinda kanseri zimwe na zimwe
Nk’uko Umuti Health ibivuga, gingerols ziboneka muri tangawizi zifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika, bikaba bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zimwe na zimwe, cyane cyane kanseri y’amara n’iya nyababyeyi.
Nubwo bimeze bityo, tangawizi si umuti wa kanseri, ahubwo ishobora kuba kimwe mu bifasha ubuzima iyo ikoreshwa mu mirire iboneye.
Ifasha gusohora uburozi mu mubiri
Tangawizi itera kubira ibyuya, ibintu bifasha umubiri gusohora uburozi no gufungura utwenge tw’uruhu.Ibyuya biterwa na tangawizi birimo ikinyabutabire kizwi nka dermicidin, gifasha guhangana na bagiteri na virusi zishobora gufata ku ruhu.
Ishobora kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Tangawizi izwiho gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
Umuti Health uvuga ko ibi bishobora gufasha bamwe mu bagabo kugira uburame bwiza no kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, nubwo hakenewe ubushakashatsi bwinshi kugira ngo hamenyekane neza ingano y’uru ruhare.
Ifasha abagore batwite bafite isesemi
Abagore batwite bakunze kugira isesemi no kuruka, cyane cyane mu gitondo.
Tangawizi ishobora kubafasha kugabanya ibyo bimenyetso. Bashobora kuyicanira mu mazi, bakongeramo indimu n’ubuki.Ifasha kandi abantu barwara isesemi batewe no kugenda mu modoka (motion sickness), aho guhekenya agatangawizi mbere y’urugendo bishobora kubagabanyiriza ikibazo.
Ifasha abarwaye diyabete n’indwara z’umutima
Nubwo tangawizi irimo isukari nke, Umuti Health ivuga ko kuyikoresha mu rugero bishobora gufasha abantu bafite diyabete no kugabanya ibyago by’indwara zimwe z’umutima.
Icyakora, abantu bafite uburwayi budakira bagomba kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuyikoresha nk’inyunganiramirire.
Ifasha abagore bagira ububabare mu mihango
Abagore cyangwa abakobwa bagira uburibwe bukabije mu gihe cy’imihango bashobora kungukirwa no kunywa icyayi cya tangawizi, kuko ishobora kugabanya uburibwe.
Ifasha kurwanya ibicurane
Kubera ko irimo Vitamin C, tangawizi ifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri, bityo ukabasha guhangana n’ibicurane n’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero.
Intungamubiri ziboneka muri tangawizi
Muri garama 100 za tangawizi habonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo:
- Carbohydrates: 17.77 g
- Protein: 1.82 gIsukari: 1.7 g
- Sodium: 13 mg
- Potassium: 415 mg
- Calcium: 16 mg
- Magnesium: 43 mg
- Phosphorus: 34 mg
- Iron: 0.6 mg
- Zinc: 0.34 mg
- Vitamin C: 5 mg
- Vitamin B6: 0.16 mg
- Vitamin B2: 0.034 mg
- Vitamin B3: 0.75 mg
- Vitamin B9: 11 mcg
Izi ntungamubiri zigira uruhare mu mikorere myiza y’umubiri, harimo ubudahangarwa, amagufa, imikaya n’imikorere y’ubwonko.
Ibyo wakwitondera
Nubwo tangawizi ifite akamaro kanini, kuyikoresha birengeje urugero bishobora gutuma amaraso avuduka cyane.
Nk’uko Umuti Health iburira, abantu bafite utubuye mu ruhago (gallstones) cyangwa indwara z’impyiko bagomba kwirinda kuyikoresha batabanje kugisha inama muganga.
Nanone kandi, tangawizi ntisimbura imiti yanditswe na muganga, ahubwo ishobora kuba inyunganiramirire y’ubuzima iyo ikoreshwa mu rugero kandi ifatanije n’imirire myiza n’ubujyanama bw’abaganga.











