Ese Kwemerera Umwana Kureba TV Amasaha Abiri Nyuma y’Ishuri Bishobora Kuba Ari Uburere Bwiza? Sobanukirwa

Mu gihe hari inama nyinshi zigirwa ababyeyi zibasaba kugabanya igihe abana bamara imbere ya televiziyo cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, abahanga mu mitekerereze y’abana bavuga ko uburere bwiza butagomba gushingira ku mategeko amwe akurikizwa kuri buri muryango. Ahubwo bugomba kuzirikana imiterere yihariye y’umwana n’ibyo akeneye.

Ibi ni byo byagarutsweho mu nyandiko yasohotse ku wa 15 Nyakanga 2026, igaragaza ko rimwe na rimwe kwemerera umwana kureba televiziyo amasaha abiri nyuma y’ishuri bishobora kumugirira akamaro aho kumugirira nabi.

Inkuru ya Harry yahinduye uko umubyeyi we afata ibyemezo

Harry, umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi, yajyaga ava ku ishuri afite umunaniro ukabije ndetse agahita arakara cyangwa akagira imyitwarire igoye. Umubyeyi we, Kristen, yagerageje uburyo butandukanye bwo kumufasha gutuza, harimo kumuganiriza no kumwigisha kugenzura amarangamutima ye, ariko nta na bumwe bwatanze umusaruro.

Nyuma yo kubitekerezaho, Kristen yabonye ko umuhungu we ari umwana ugira amarangamutima akomeye kandi ko amasaha yose aba yamaze ku ishuri aba yamunaniye cyane. Yanzuye ko icyo yari akeneye atari ibiganiro byinshi, ahubwo ari umwanya wo kuruhuka no “gukura umutwe ku bintu.”

Nubwo yari yaragiriwe inama yo kudatuma umwana amara isaha irenga imwe ku munsi areba televiziyo, yafashe icyemezo cyo kumwemerera kureba ibiganiro bimukwiriye amasaha abiri mbere yo gufungura nimugoroba.

Icyo byatanze

Nyuma yo guhabwa ayo masaha yo kuruhuka areba televiziyo, Harry yatangiye kumara umugoroba wose atuje kandi yishimye. Yabashaga kwicarana n’umuryango ku meza, gukora imirimo yo kwitegura kuryama no gusoma ibitabo hamwe n’ababyeyi be nta makimbirane yabagaho.

Ibi byatumye umubyeyi we yumva ko icyemezo yafashe kitari ugupfusha ubusa uburere, ahubwo cyari ugusubiza ku bikenewe n’umwana we.

Abahanga bavuga ko nta buryo bumwe bukwiriye abana bose

Abanditse iyi nkuru basobanura ko uburezi bwiza butagomba gushingira ku mategeko akomeye asa kuri buri mwana. Ahubwo ababyeyi bakwiye kwifashisha ubushakashatsi, ariko bakabuhuza n’imiterere y’umwana wabo.

Ikintu cy’ingenzi ni ukwibaza niba icyemezo ufashe gifasha umwana kwiyubaka no gukomeza kwiga gukemura ibibazo, cyangwa niba gituma ahora ahunga inshingano n’imbogamizi yagombye kwiga guhangana na zo.

Igihe TV ishobora gufasha n’igihe ishobora kuba ikibazo

Ku mwana nka Harry, kureba televiziyo byamufashaga kongera gutuza no kwishimira kuba hamwe n’umuryango we, bityo bikamugirira akamaro.

Ariko ku wundi mwana utananirwa cyane nyuma y’ishuri, kwemererwa kureba televiziyo amasaha menshi bishobora kumubuza gukina n’abandi bana, gukora siporo cyangwa kwitabira ibindi bikorwa bimufasha gukura neza. Muri icyo gihe, abahanga bavuga ko byaba ari ukumworohereza ibintu mu buryo butamufasha kwiteza imbere.

Isomo rikomeye ku babyeyi

Abahanga basoza bavuga ko hari amasomo abiri y’ingenzi.

Irya mbere ni uko nta buryo bumwe bwo kurera bukorera abana bose. Buri mwana afite imiterere, ubushobozi n’ibibazo bye, bityo n’uburyo bwo kumurera bugomba kubyubahiriza.

Irya kabiri ni uko abantu badakwiye gucira urubanza ababyeyi babarebye inyuma. Icyemezo umubyeyi afata gishobora kuba gishingiye ku kumenya neza umwana we n’ibimufasha kurusha uko undi muntu wabirebera hanze yabitekereza.

Abahanga banzura bavuga ko uburere bwiza ari ubwitabira ibyo umwana akeneye, bukifashisha ubumenyi bwa siyansi ariko ntibwibagirwe ko buri mwana ari umwihariko, bityo nta tegeko rimwe ryakemura ibibazo by’abana bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *